RFL
Kigali

Simba SC yasezereye umutoza Didier Gomes imusimbuza umunyarwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/10/2021 12:52
0


Didier Gomes watozaga ikipe ya Simba SC amaze gusezererwa nyuma yo kutitwara neza mu mikino ya CAF Champions League, asimburwa n'umutoza wari umwungirije Hitimana Thierry.



Didier Gomes da Rosa yageze muri Simba SC tariki 23 Mutarama uyu mwaka, akaba yirukanwe aheruka kugeza iyi kipe mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League ndetse anayihesha igikombe cya Shampiyona ya Tanzania giheruka.


Didier Gomes da losa yirukanwe atamaze umwaka 

Uyu mutoza wanyuze muri Rayon Sports akayihesha igikombe cya Shampiyona, ikipe ye iherutse gutsindirwa iwayo na Jwaneng Galaxy ibitego 3-1 ndetse Simba ihita isezererwa muri iyi mikino, ibintu byatumye kuri iki gicamunsi ubuyobozi bwa Simba SC buhitamo gusezerera uyu mutoza.


Nk'uko Ubuyobozi bwa Simba bwabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, batangaje ko ikipe ihita ihabwa umutoza w'umunyarwanda Hitimana Thierry wari usanzwe ari umutoza wungirije ndetse akazatoza iyi kipe kugeza igihe iboneye undi mutoza, aho azaba yungirijwe na Selemani Matola.


Hitimana Thierry yaherukaga gusinyira iyi kipe umwaka w'imikino wenda gutangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND