RFL
Kigali

Huye: Resitora irataka igihombo iterwa n'abakiriya barura ibiryo batsindagira bakubaka inzu ku isahani

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/10/2021 12:17
1


Ni kenshi cyane hagaragara abantu bajya muri Restaurant (soma resitora) bagatangaza abatari bacye bitewe n'uburyo bitwaye mu kwarura ibyo kurya, ugasanga ibiryo bashyize ku isahani bizamuye neza nk'ibirunga/umusozi. Ibi byateje igihombo Resitora yitwa 'Amoris VIP' ihita isohora itangazo ryihaniza abakiriya babikora.



Hari abahanga mu kwarura ibiryo aho isahani yose wabaha yaba nto cyangwa nini ibiryo bashyiraho biba byubatse nka etaje, bakabizamura bikicara nk'ikirunga, rimwe na rimwe biteza igihombo ku mucuruzi, ariko na none ku rundi ruhande, iyo restaurant yashyizeho uburyo bwo kwiyarurira, bivuze ko umuntu yarura ibimuhaza nta mpamvu yo kubyinubira. 'Amoris VIP Restaurant' iherereye mu mujyi wa Huye, yihanije abakiriya bayo bayiteye igihombo kubera kwarura ibiryo by'umurengera, bitsindagiye cyane bidahwanye n'amafaranga baba bishyuye.

Itangazo basohoye ariko ritagaragaza itariki ryandikiweho, riragira riti "Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP, buramenyesha abayigana ko bitewe  n'ibihombo imaze iminsi igira bitewe n'aba Clients barura ibiryo byinshi bidahwanye n'amafaranga bishyura ko guhera none nta mu client wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero, azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera".

MUHAWENIMANA Jeanne ugaragara mu bantu babiri bateye umukono kuri iri tangazo rya Amoris VIP Restaurant yahamirije INYARWANDA.com ko iri tangazo ari iryabo, ati "Ni iryacu". Yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yumvikana nk'umuntu watunguwe no kuba twabonye iri tangazo.


Itangazo ryihaniza abantu barura ibiryo byinshi babitsindagira ku isahani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhayimana Aphrodis 2 years ago
    Ariko ntekerezako ari uburenganzira bwabo kwarura ibyo bashoboye kurya icyaba ikibazo nuko babyarura ntibabimare





Inyarwanda BACKGROUND