Ikoranabuhanga ryatumye abantu begerana mu buryo bworoshye, ku buryo umuhanzi w’umunyarwanda uri mu muhanga abasha gukora umuziki akawumvikanisha ku ivuko rye mu buryo bworoshye.
Uko iminsi ishira indi igataha, umuziki w’u Rwanda
uraguka ku buryo mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwungutse abahanzi benshi bashya
kandi batanga icyizere mu muziki.
Umwe mu binjiye mu muziki ni Jackson Mirror ubarizwa
muri Oman, aho yasohoye indiirmbo ye ya mbere yise ‘You’.
Uyu musore yakuze akunda umuziki, ariko ntiyatekerezaga
kuwukora mu buryo bw’umwuga. Gusa, yanyuze mu itsinda ‘The Mirror’ ry’umuziki
n’inshuti ze ariko baza gutandukana.
Mu 2017, ni bwo yagiye bwa mbere muri studio. Yabwiye
INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki biturutse ku kuba yariyumvisemo impano, kandi
umuziki akaba ari ikintu cyibanze mu muryango we, kuko abavandimwe
n’abaririmbyi be baririmba muri korali.
Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ye ‘You’ yamwinjije mu
muziki, ivuga ku rukundo rw’umusore n’inkumi batari hamwe ku bw’impamvu runaka
zituma batabonana.
Muri iyi ndirimbo, aba asezeranya umukobwa ko
akimukunda kandi ko ari we gusa ndetse amubwira ko amukumbuye gusa.
Jackson avuga ko ashaka kubakira ku bimaze gukorwa n’abakuru
be, agamije gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.
Akavuga ko muri iki igihe ari we uri kwifasha umuziki,
kandi ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu bahanzi bakomeye
mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukora umuziki
mpuzamahanga agafatanya na bagenzi be ‘kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando
mpuzamhanga’.
Ati “Intego ya mbere ni ukuba umuhanzi mwiza w’ikitegererezo
mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba byibura mu myaka ibiri iri
mbere.”
“Ikindi ni ukuzashinga inzu ifasha abahanzi no
gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze y’Igihugu.”
Uyu musore yavutse tariki 4 Nyakanga 1998 mu muryango w’abana batandatu. Jackson avuga ko ubuzima yakuriye bumwigisha gukora cyane no gusenga kuko byakubiriza inzozi.
Jackson yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘You’
TANGA IGITECYEREZO