RFL
Kigali

Jackson Mirror ubarizwa muri Oman yinjiye mu muziki n’intego ihambaye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2021 12:18
0


Ikoranabuhanga ryatumye abantu begerana mu buryo bworoshye, ku buryo umuhanzi w’umunyarwanda uri mu muhanga abasha gukora umuziki akawumvikanisha ku ivuko rye mu buryo bworoshye.



Uko iminsi ishira indi igataha, umuziki w’u Rwanda uraguka ku buryo mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwungutse abahanzi benshi bashya kandi batanga icyizere mu muziki.

Umwe mu binjiye mu muziki ni Jackson Mirror ubarizwa muri Oman, aho yasohoye indiirmbo ye ya mbere yise ‘You’.

Uyu musore yakuze akunda umuziki, ariko ntiyatekerezaga kuwukora mu buryo bw’umwuga. Gusa, yanyuze mu itsinda ‘The Mirror’ ry’umuziki n’inshuti ze ariko baza gutandukana.

Mu 2017, ni bwo yagiye bwa mbere muri studio. Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki biturutse ku kuba yariyumvisemo impano, kandi umuziki akaba ari ikintu cyibanze mu muryango we, kuko abavandimwe n’abaririmbyi be baririmba muri korali.

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ye ‘You’ yamwinjije mu muziki, ivuga ku rukundo rw’umusore n’inkumi batari hamwe ku bw’impamvu runaka zituma batabonana.

Muri iyi ndirimbo, aba asezeranya umukobwa ko akimukunda kandi ko ari we gusa ndetse amubwira ko amukumbuye gusa.

Jackson avuga ko ashaka kubakira ku bimaze gukorwa n’abakuru be, agamije gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Akavuga ko muri iki igihe ari we uri kwifasha umuziki, kandi ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukora umuziki mpuzamahanga agafatanya na bagenzi be ‘kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamhanga’.

Ati “Intego ya mbere ni ukuba umuhanzi mwiza w’ikitegererezo mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba byibura mu myaka ibiri iri mbere.”

“Ikindi ni ukuzashinga inzu ifasha abahanzi no gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze y’Igihugu.”

Uyu musore yavutse tariki 4 Nyakanga 1998 mu muryango w’abana batandatu. Jackson avuga ko ubuzima yakuriye bumwigisha gukora cyane no gusenga kuko byakubiriza inzozi. 

Jackson yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘You’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU’ YA JACKSON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND