Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati witwa Bonneur Mugisha uzwi nka Casemiro yaraye akoze impanuka ikomeye ya moto ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima n'ubwo yakomeretse bikabije.
Uyu
mukinnyi witwaye neza mu mukino ubanza wa CAF Champions League APR FC
yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel i Kigali 1-1, yarusimbutse mu mpanuka
ya moto yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.
Akimara
gukora impanuka, uyu mukinnyi yahise ajyanwa kwa muganga bigaragara ko
yakomeretse bikabije ukuguru, aho yahise yitabwaho n’abaganga ndetse
agashyirwaho sima imufasha gukira vuba.
Ni
igihombo gikomeye kuri APR FC yitegura shampiyona y’u Rwanda isigaje iminsi ine
ngo itangire, ndetse iyi kipe ikaba ikiri mu marushanwa nyafurika ya CAF
Confederations Cup, aho igomba gukina umukino umwe (ubanza, n’uwo kwishyura)
yatsinda igakatisha itike yo mu matsinda.
Mugisha
Bonheur yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Mukura Victory Sport yo
mu karere ka Huye, ubu akaba yari amaze kubona umwanya ubanza mu kibuga muri
APR FC.
Ntabwo
biratangazwa igihe uyu mukinnyi azamara ataragaruka mu kibuga, gusa bishobora
gufata hagati y’ibyumweru bitandatu na 12.
Mugisha Bonheur yakomeretse bikomeye ukuguru
TANGA IGITECYEREZO