RFL
Kigali

Umukinnyi wa APR FC yarusimbutse mu mpanuka ikomeye ya moto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/10/2021 10:07
0


Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati witwa Bonneur Mugisha uzwi nka Casemiro yaraye akoze impanuka ikomeye ya moto ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima n'ubwo yakomeretse bikabije.



Uyu mukinnyi witwaye neza mu mukino ubanza wa CAF Champions League APR FC yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel i Kigali 1-1, yarusimbutse mu mpanuka ya moto yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.

Akimara gukora impanuka, uyu mukinnyi yahise ajyanwa kwa muganga bigaragara ko yakomeretse bikabije ukuguru, aho yahise yitabwaho n’abaganga ndetse agashyirwaho sima imufasha gukira vuba.

Ni igihombo gikomeye kuri APR FC yitegura shampiyona y’u Rwanda isigaje iminsi ine ngo itangire, ndetse iyi kipe ikaba ikiri mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, aho igomba gukina umukino umwe (ubanza, n’uwo kwishyura) yatsinda igakatisha itike yo mu matsinda.

Mugisha Bonheur yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye, ubu akaba yari amaze kubona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC.

Ntabwo biratangazwa igihe uyu mukinnyi azamara ataragaruka mu kibuga, gusa bishobora gufata hagati y’ibyumweru bitandatu na 12.

Mugisha Bonheur yakomeretse bikomeye ukuguru

Casemiro agiye kumara igihe atagaragara mu kibuga kubera impanuka ya moto





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND