Kigali
-->

Chrissy Teigen na John Legend bagendana ivu ry'umwana wabo wapfuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/10/2021 11:27
0

Chrissy Teigen umunyamidelikazi akaba n'umugore wa John Legend yatangaje ko bagendana ivu ry'umwana wabo wapfuye iyo bagiye mu butembere ndetse avuga ko banze kumena iri vu kuko bumva ko umwana wabo akiri kumwe nabo.



Umunyamidelikazi kabuhariwe Chrissy Teigen umugore w'umuhanzi w'icyamamare John Legend yatangaje ibintu byatangaje benshi binakomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munyamideli yeruye avuga ko we na John Legend bagendana ivu ry'umwana wabo witabye Imana. Uyu mwana w'umuhungu bise Jack Legend yapfuye amaze umunsi umwe gusa avutse.


Mu kwezi kwa cyenda ku mwaka wa 2020 ni bwo amakuru y'urupfu ry'umwana wa gatatu wa John Legend na Chrissy Teigen yamenyekanye ubwo aba bombi babitangazaga ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse banahishura ko umuhungu wabo wapfuye bari bamuhaye izina rya Jack Legend. Kugeza ubu hashize umwaka bamubuze Chrissy Teigen yavuze ko ntaho bajya batajyanye ivu ry'uyu mwana wabo wapfuye.


Chrissy Teigen ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru People Magazine yagize ati''Ntabwo turakira neza ko umuhungu wacu Jack Legend yapfuye,ivu rye twarizanye murugo mu rwego rwo gukomeza kumubona hafi yacu. Njyewe na John Legend hamwe n'abana bacu 2 iyo tugiye mukaruhuko mu bihugu by'iburayi tujyana ivu rya Jack ndeste n'abana bacu barabimenyereye kuburyo iyo ndigutegura ibyo tuzajyana babwira bati ntiwibagirwe Jack''.


Chrissy Teigen yakomeje agira ati: ''John Legend nanjye twemeranijwe ko ntaho tuzajya tujya dusize ivu rya Jack kuko bituma twumvako turikumwe nawe kandi ko n'ibihe turikunyuramo nawe ari hafi yacu.Ndabizi abantu bamwe bavuga ko ibyo dukora atari byiza gusa kuritwe nibyo bituma twumva tukiri kumwe n'umwana wacu. Ndabizi ko umubyeyi wese wabuze umwana yakumva akababaro kacu n'impamvu tubikora''.


Ibi Chrissy Teigen yabitangaje hashize igihe yerekanye tatto yishyize ku kuboko kwe aho yiyanditseho izina ry'umuhungu we Jack mu rwego rwo kuzahora amwibuka nkuko yabyanditse kuri Instagram ye.John Legend na Chrissy Teigen nyuma yaho bamfushije umwana wabo wa 3 basigaranye abandi bana babiri barimo imfura yabo Miles Legend na mushiki we Luna Legend.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND