RFL
Kigali

Kim Kardashian yahishuye ko yakomeje kuba inshuti ya Kanye West nyuma ya gatanya kubera abana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/10/2021 9:24
0


Umunyamidelikazi Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West yahishuye ko icyatumye akomeza kuba inshuti n'uyu muraperi nyuma ya gatanya ari ukubera abana babo babyaranye.Ibi yabikoze mu rwego rwo kubereka ko ababyeyi babo bakibanye neza ntakibazo.



Kim Kardashian umunyamideli ufite izina rikomeye muri Amerika wagiye yamamara ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ibikorwa bye hamwe n'uburanga bwe yamaze gutangaza impamvu yakomeje kuba inshuti ya Kanye West nyuma yaho batandukaniye.Uyu munyamideli yavuze ko urubyaro rwe rwagize uruhare rukomeye mugutuma umubano we na Kanye West ukomeza kubaho nyuma ya gatanya.


Ubwo umubano wa Kim Kardashian na Kanye West wagera ku ndunduro mu kwezi kwa 8 muri 2020 abantu bamwe bakomeje kwizera ko aba bombi bazasubirana kugeza mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ubwo Kim Kardashian yakaga gatanya Kanye West bisa nkaho ntakizere cyuko bazasubirana.Gusa nubwo batandukanye kugeza ubu Kim na Kanye n'inshuti ndetse bakunze kugaragara bari kumwe.


Mu kiganiro Kim Kardashian yagiranye n'ikinyamakuru WSJ Magazine cyamwise umugore wazanye udushya mu mideli,Kim yahishuye icyatumye akomeza kubana neza na Kanye West nyuma ya gatanya.Kim Kardashian yagize ati''Kuba naratandukanye na Kanye West ntabwo byambujije gukomeza kumubanira nabi.Uko byagenda kose Kanye azahora ari umwe mubagize umuryango wanjye''.


Yakomeje agira ati''Abantu benshi bagiye bavuga ko njyewe na Kanye twasubiranye bitewe nuko tubanye ariko siko biri kuko nakomeje kuba inshuti nawe kuberaa abana bacu.Sinifuzaga ko abana bacu batubona tubanye nabi cyangwa ngo usange bari guhitamo uruhande rw'umubyeyi bajyaho bitewe nuko naba mfitanye amakimbirana na Kanye West.Nifuje guha urugero abana banjye mpitamo gukomeza kuba inshuti na papa wabo kuko byari kubababaza ntabikoze''.


Kim Kardashian w'imyaka 41 wemeza ko yakomeje kuba inshuti ya Kanye West nyuma ya gatanya kubera abana,yatandukanye na Kanye West w'imyaka 44 nyuma y'imyaka 6 bakoze ubukwe ndetse babyaranye abana 4 barimo imfura yabo babyaye mbere yuko babana North West w'imyaka 8,Saint West w'imyaka 5,Chicago West w'imyaka 3 hamwe na Psalm West w'imyaka 2.Kuri ubu Kim Kardashian yatangarije WSJ Magazine ko adashishikajwe no kongera kujya mu rukundo ahubwo ko ahugiye cyane mu bikorwa bye by'ubucuruzi bw'imyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND