RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje byinshi kuri Album ebyiri agiye gushyira hanze anakomoza ku ndirimbo ye na King James

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/10/2021 9:31
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze Album ebyiri anagira icyo avuga ku byavuzwe ko afitanye na indirimbo na King James.



Israel Mbonyi wahiriwe mu gihe gito n’umuziki by’umwihariko wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko yiteguye gushyira hanze Album zigera kuri ebyiri ndetse iya mbere yitwa ‘Icyambu’ yamaze kuyitunganya.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:”Mfite Album yitwa ‘Icyambu’ namaze kuyitunganya ikoze mu buryo bwa ‘Live’ icyo nabwira abakunzi banjye ni uko ari nziza kandi izabafasha, nkaba nteganya ko nzayishyira hanze bitarenze ukwezi gutaha.”

Nyuma y'uko avuze ko yiteguye gushyira hanze Album mu kwezi k'Ugushyingo 2021 abajijwe niba ajya atekereza ku bafana afite batuye mu bihugu binyuranye by’isi ariko batumva ururimi rw’ikinyarwanda Israel Mbonyi yabamaze impungenge.

Agira ati:”Ni byo barahari abakunzi banjye mu bihugu binyuranye by’isi kandi mbatekerezaho cyane ko mba nshaka kwagura aho ubutumwa bugera ni yo mpamvu nateguye indi Album nayo nzashyira hanze mu mwaka utaha izaba iriho indirimbo ziri mu cyongereza n’igiswahili.”

Ku bijyanye n’amakuru amaze iminsi acicikana y'uko yaba afitanye indirimbo na King James, ntiyashatse kugira ibintu byinshi abivugaho gusa asa n'uwemeje ko izaba ari iya King James agira ati:”Waretse King James akazaba ariwe ubyivugira.”

Nk’umunyamwuga mu muziki yabajijwe niba indirimbo ari iya King James, asubiza yisekera ameze nk’uhakana ko ihari mu buryo wabonaga ko ari ukwanga gutangaza umushinga mu buryo batemeranijeho ati:”Sinzi niba ahubwo inahari.”

Israel Mbonyi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2003 acuranga Piano anandikira indirimbo korali zo mu rusengero kugera ubu akaba ari umwe mu baramyi beza mu gihugu cy’u Rwanda bazi no gukoresha ibikoresho by’umuziki binyuranye.


Israel Mbonyi yatangaje ko yiteguye gushyira hanze Album nshya yitwa 'Icyambu' 

Israel Mbonyi n'ubwo atavuze byinshi ku ndirimbo yakoranye na King James ariko yaciye amarenga yemeza ko ihari








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND