RFL
Kigali

Levin, izina ry’umuhungu ugira umuhate mubyo akora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/10/2021 9:23
0


Sobanukirwa byinshi ku izina Levin rigezweho muri iyi minsi.



Levin, ni izina rihabwa abana b’abahungu rikunzwe cyane mu bihugu by’u Burayi, ariko rikomoka mu Budage aho risobanora ‘inshuti’.

Iri zina rikunzwe cyane by’umwihariko n’abaturage bo mu Busuwisi bavuga Ikidage ryaturutse ku mazina atandukanye arimo Leofwine na Liebwin.

Bimwe mu biranga ba Levin

Ba Levin ni ba bantu bagira kwigenga muri kamera yabo, indoto nyinshi n’umuhate wo guharanira kuzigeraho. Bagira ibitekerezo byagutse n’ubushobozi bwo kumvisha abantu impamvu bakwiye kugura ikintu runaka.

Ibi bituma igihe binjiye mu bucuruzi bunguka ndetse imari yabo bwite ikazamuka ku buryo nabo ubwabo baba bumva bibateye ishema.

Ni ba bantu kandi bafite ubushobozi bwo gukora akazi kose bahawe kandi neza, gusa na none bakaba batishimira gukora ya mirimo itabasaba ubumenyi buhambaye.

Ba Levin ntibazi ibirebana no kuruhuka, kuko mu gihe bafashe umwanya witwa ngo ni uw’ikiruhuko, ubwenge bwabo buba buri gukora, aho baba bitekerereza imishinga mishya bashobora gukora cyangwa uko barushaho kuzamura ku rundi rwego ibigo byabo by’ubucuruzi.

Nubwo bashobora gutegura uburyo akazi kakorwa n’abandi, kutihanganira kubona katakozwe uko babitekerezaga bituma bafata umwanzuro wo kudakomeza kurebera ahubwo bakabyikorera bo ubwabo.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND