RFL
Kigali

Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo-Riderman yatatse ubwiza Farid Nadia ku isabukuru ye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/10/2021 10:16
0


Umuraperi Riderman ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umugore we, yamuteye imitoma ikora ku mutima igatembera mu mitsi, avuga ko ari umwambaro umubereye mu bihe byose.



Kuwa 25 Ukwakira 2021 ni bwo Nadia umugore wa Rideraman yatangaje ko ntacyo ashinja Imana kuko yamuhaye byose kuva mu bwana, yamara gukura ikamuha umugabo mwiza bubakana urugo rwiza rurenze inzozi yigeze kurota anahamya ko akunda by'umurengera Riderman w’igikundiro n’ubuzima bwe.

Ku munsi nyirizina w’isabukuru y’amavuko ya Nadia, umugabo we Riderman umenyerewe mu kwandika ikinyarwanda kizimije ariko kiryohera benshi kandi kiba kirimo ubutumwa, yifashishije ubwo buhanga yagize ati:” Ku munsi nk'uyu ni bwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo.”

Akomeza agira ati:”Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n'umuntu w'umutima utagira uko usa. Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuli rwawe. Nadia Turahirwa kukugira. Kagire Imana kandi kagire u Rwanda❤.”

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman washyingiranwe na Farid Agasaro Nadia mu mwaka wa 2015, urukundo rwabo rwamaze gutanga imbuto z’abana batatu umwe w’umuhungu ari nawe mfura n’abandi babiri b'abakobwa bavutse impanga.

Riderman yise umugore we 'Isaro yambara akaberwa bitagombye imyambaro cyangwa imirimbo'

Farid Nadia umugore wa Riderman ari kumwe n'imfura yabo

Randa umukobwa wa Riderman na Nadia


Kamba umukobwa uvuka ari impanga na Randa bose ba Ridermana na Nadia








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND