RFL
Kigali

Rwigema wahanze igishushanyo cya Jay Polly yujuje icyo yahawemo isoko cyagiyeho ibikoresho byatwaye asaga Miliyoni n'igice

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/10/2021 7:48
1


Rwigema Abdul wahanze igishushanyo cya Jay Polly kigatuma benshi bamwitirira umuhanda nyuma kikaza gusibwa, yujuje icyo yahawemo isoko ryo gushushanya kiri mu binini mu Rwanda. Iki gishushanyo gihenze cyuzuye gitwaye ibikoresho bihaze miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda.



Rwigema Abdul ni umunyabugeni usanzwe ukorere mu "Indiba Art space" inzu y'ubugeni iherereye mu Rugando munsi ya Kigali Convention Centre. Nyuma yo guhanga igishushanyo cya Jay Polly cyatumye hari abamwitirira umuhanda nyuma kikaza gusibwa, yabwiye Inyarwanda.com ko yahawe isoko ryo gushushanya ku gikuta igishushanyo kiri mu binini mu Rwanda imbere muri Kiliziya ya Diyoseze ya Kibungo [Katederari ya mutagatifu Andereya].


Iki gishushanyo Rwigema yavuze ko kiri mu binini mu Rwanda bishushanyije ku gikuta 

Iri soko yavuze ko yarihawe na Padiri mukuru w'iyi Diyoseze. Mu kiganiro kihariye twagiranye na Rwigema Abdul, yahamirije Inyarwanda.com ko iki gishushanyo yahawemo isoko ryo gushushanya yagisoje,  kikaba cyaratwaye iminsi itandatu.

Uyu munyabugeni yahamije ko iki gishushanyo gihenze kandi cyatwaye imbaraga nyinshi. Yirinze gutangaza agaciro mbumbe kacyo karimo n'amafaranga yishyuwe icyakora ahishura amafaranga yaguze ibikoresho byakigiyeho. 

Kuri iyi ngingo yagize ati"Twakoresheje imbaraga nyinshi hari hanini cyane haba no mu buryo bw'ibikoresho byakoreshejwe biba ari ibintu bihenze. Kirahenze cyane kuko ibikoresho byagiyeho byatwaye arenga miliyoni imwe n'igice".  

Yashimangiye ko aya mafaranga atabariyemo uko yishyuwe..Yakomeje avuga ko nyuma yo guhabwa iri soko yashyizeho abandi bakozi bamufashije kugihanga basanzwe bakorana barimo b'abayede kuko byabasabye kubaka igikuta nka kumwe abagiye kubaka etaje babigenza bitewe n'ukuntu igikuta bagishyizeho ari kirekire.


Ibikoresho yifashishije yavuze ko byatwaye miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda 

Mu minsi ishize nyuma y'urupfu rw'umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki, uyu munyabugeni yihaye intego yo guhanga igishushanyo kinini cy'uyu muhanzi ku gikuta ku nkengero z'umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro mu mugudugu w'Umushumbamwiza mu rwego rwo kwifatanya n'abo mu muryango we.  


Yavuze ko kandi igitekerezo cyo kugishushyanya yakigize nyuma yaho abahanzi bakoze indirimbo iha Jay Polly icyubahiro ndetse ashimangira ko nawe yari asanzwe akunda ubuhanzi bwe bwari bwagutse burimo no gushushyanya.

Jay Polly nawe yari mugenzi we nawe yakundaga gushushanya ndetse yaranabyize

Iki gishushanyo cyatumye benshi batangira kwitirira uyu muhanda Jay Polly ariko nyuma y'iminsi mike kiza gusibwa n'ubuyobozi bw'umudugudu n'uw'Akagari kuko ngo cyari cyashyizweho mu buryo bunyuranyije n'amategeko nk'uko Aime Uwisize umuyobozi w’umududu w'Umushumbamwiza uri mu bagisibishije yabisobanuriye Inyarwanda.com.


Yagize ati "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu".


Cyari cyatumye abantu benshi bitirira uyu muhanda Jay Polly


Nyama baje kugisiba 

Rwigema Abdul afite intego yo gushyira imbere ibishushanyo biri ku gikuta mu mwuga we kuko yasanze bikorwa n'abantu bacye.  


Iki gishushanyo yujuje kiri imbere neza kuri Atitari inyuma yaho Padiri aba yicaye 




Iyi niyo Kiliziya iki gishushanyo kirimo uyirebeye inyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munezero kabakamaani2 years ago
    Kbx umushushanyi mwimutesha umutwe mureke ategure nukuri nkabamudugudu bahemutse pee ni kabakamaani





Inyarwanda BACKGROUND