Kigali
-->

Bugesera FC yatoye Kapiteni mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2021 22:37
0

Ikipe ya Bugesera FC mu myiteguro yo gutangira shampiyona, imaze gutora Nsabimana Jean de Dieu Shaolin nka Kapiteni wayo mushya.Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ni bwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwimitse Nsabimana Jean Shaolin nka Kapiteni wayo mu bihe biri imbere.


Ni igikorwa cyabereye kuri sitade ya Bugesera FC iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo, aho umuyobozi w'akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yasuraga iyi kipe ndetse ahava batoye abayobozi bashya. Nsabimana Jean de Dieu Shaolin yabaye Kapiteni yungirizwa na Rucogoza Eliasa.


Nsabimana Jean de Dieu yageze muri Bugesera FC mu isoko riheruka avuye muri Sunrise FC nayo yahezemo avuye muri Bugesera FC. Akaba ari umuzamu wa mbere w'iyi kipe ikinira mu Burasirazuba bw'u Rwanda.


Nsabimana Shaolin ni umuzamu uzwiho gukuramo amapenariti

Rucogoza Djihad mbere yo kwerekeza muri Sunrise FC ni we wari Kapiteni wa Bugesera FC, gusa amaze kugenda, igitambaro cyambarwaga na Rucogoza Eliasa wanabaye Kapiteni wungirije


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND