RFL
Kigali

Cyamunara: Inzu y'ubucuruzi ya Miliyoni 30 F iherereye i Rwamagana igiye kugurishwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2021 21:55
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru Ref. No: 021-077900 (00599/2021/RCV/ORG) cyo kuwa 21/09/2021 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda wa Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate Me GASHEMA NTARE Merci aramenyesha abantu bose ko cyamunara ikomeje, kuwa 25/10/2021 saa Tanu za mu gitondo ipiganwa mu ikoranabuhanga rizakomeza, kuwa 01/11/2021 saa Tanu za mu gitondo ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya kabiri amazina y'abapiganwe n'ibiciro batanze, nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa;

Kuwa 03/11/2021 saa Tanu, ipiganwa mu ikoranabuhanga rizakomeza, kuwa 10/11/2021 saa Tanu ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya gatatu ari nayo ya nyuma; uko ibiciro byatanzwe ku nshuro zose bisumbana ndetse n'urutonde rw'abapiganwe bose, maze umutungo ugurishwa wegukanwe n'uwatanze igiciro kinini muri izi nshuro eshatu.

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara ugizwe n'inzu y'ubucuruzi ibaruwe kuri UPI: 5/01/11/04/98 iherereye mu mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Ntunga, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba, ku buso bungana na 583 Sqm bifite agaciro kangana na 30,143,976 Frw.

Ipiganwa rizakorerwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga www.cyamunara.gov.rw Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% y'agaciro k'umutungo ingana na 1,507,199 Frw agashyirwa kuri konti  No: 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa MINIJUST AUCTION FUNDS icungwa na Minisiteri y'Ubutabera.

Gusura umutungo ugurishwa bikorwa buri munsi mu masaha y'akazi. Ifoto n'igenagaciro byawo biboneka ku rubuga: (www.cyamunara.gov.rw).

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara ushinzwe kugurisha ingwate kuri telefone ngendanwa: 0788358040

Bikorewe i Kigali kuwa 23/10/2021

Ushinzwe kugurisha ingwate, Me GASHEMA NTARE Merci







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND