RFL
Kigali

Cyamunara: Umutungo utimukanwa wa Miliyoni 56 Frw uherereye i Kigali ugiye kugurishwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2021 21:17
0


Mu rwego rwo gushyira mu bukorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate cyo kuwa 12/10/2021, ORG (Mortgaged Property)-021-086663 kugira ngo hishyurwe umwenda umukiriya abereyemo Banki;



Uwashinzwe kugurisha ingwate Me UMULISA Josephine aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga umutungo utimukanwa w'ikibanza kirimo inzu ifite UPI: 1/03/04/01/1284 uherereye mu mudugudu wa Byimana, mu kagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.


Uwo mutungo utimukanwa ufite ubuso bungana na 351 Sqm, ufite agaciro fatizo kangana na 56.172.385 Frw bityo ingwate y'ipiganwa ya 5% ingana na 2.808.620 Frw ishyirwa kuri konti 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse kuri MINIJUST AUCTION FUNDS icungwa na Minisiteri y'Ubutabera.

Ushaka gupiganwa atanga ibiciro binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.cyamunara.gov.rw ari naho musanga ifoto y'umutungo.

Gusura uwo mutungo bikorwa iminsi yose.

Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri Nomero za Telefone igendanwa zikurikira: 0787329840

Bikorewe i Kigali kuwa 25/10/2021

Uwashinzwe kugurisha ingwate, Me UMULISA Josephine







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND