RFL
Kigali

Kubera ubukene bitumye umusore yishyira ku isoko aho bamwe bari kumugura make kandi we ashaka hafi miliyoni 50Frw ukamwegukana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/10/2021 19:57
0


Umusore w'imyaka 26 ukomoka muri Leta ya Kaduna uzwi ku izina rya Aliyu Na Idris, ari kuzenguruka imijyi itandukanye ashaka uwamugura ngo amukoreshe icyo ashaka aho ashaka Miliyoni 20N (z'Ama Naira) ni ukuvuga asaga Miliyoni 49 z'Amanyarwanda.



Uyu musore wo muri Nigeria, bivugwa ko asanzwe ari umudozi w'imyenda, yazengurutse mu mihanda ya Kano yitwaje icyapa cyanditseho ngo “Uyu mugabo agurishwa miliyoni 20.” Uyu musore amaze iminsi itanu mu muhanda ashakisha uzamugura. Aganira na DailyTrust, yavuze ko yabikoze kubera ingorane zo kubura amafaranga amutunga kuko nta bakiriya akigira.


Idris yatangaje ko yabanje kwerekana ko agurishwa mu mujyi w' i Kaduna, ariko yimukira i Kano nyuma yo kutabona umuguzi. Aliyu yagize ati: “N’ubwo abantu benshi bampaye ibiciro bitandukanye bya Miliyoni icumi (10), Eshanu (5), yewe hari n'uwampaye ibihumbi 300 mu gace ka Kano, narabyanze kuko amafaranga ari munsi y’ayo nshaka.”

Yavuze ko kubera ko ubucuruzi bwe bw’ubudozi bwananiranye kubera ikibazo cy’amafaranga, bigatuma atakaza abakiriya be kandi akaba ashaka amafaranga yahisemo kwigurisha kuri N20M kubera ko nta bundi buryo afite bwo kubaho.

Ku byo azakora naramuka abonye umugura, Aliyu yagize ati: “Nzaha ababyeyi banjye Miliyoni 10; Nzaha Miliyoni 5 leta  nk'umusoro kuko naguzwe, umuntu wamfashije mu kwamamaza azagororerwa Miliyoni 2 , asigaye nyakoreshe ibindi". 

Idris yiyemereye ko azi ko azatakaza umudendezo aramutse aguzwe, yongeraho ko yiteguye guhangana n'ikibazo cyose kizava mu cyemezo cye, naramuka abuze umuguzi, azazenguruka imijyi igize igihugu ntazabura umukiriya. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND