RFL
Kigali

Miss Stella Matutina yageze muri Albania yitabiriye The Miss Globe, amatora agiye gutangira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2021 12:24
0


Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021 mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda, yageze mu Mujyi wa Tirana muri Albania aho ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya The Miss Globe 2021.



Uyu mukobwa yahagarutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, agera ahazabera iri rushanwa saa kumi zo ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021.

Yabwiye INYARWANDA, ko yahahuriye n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye, asaba abantu kumutora mu matora yo kuri internet agiye kuba, kandi ni ubuntu.

Miss Stella avuga ko akigera muri Albania yahise ajya mu biganiro n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Ndekwe Paulette wateguye irushanwa Miss Global Beauty Rwanda 2021 ari naryo Miss Stella yegukanyemo ikamba ryamufashije kujya muri Albania, yavuze ko muri iki cyumweru kitarenga abakobwa badatangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora.

Iri rushanwa The Miss Globe ryatangiye gutegurwa mu 1925. Kuri iyi nshuro, rigiye kubera muri Albania, aho ryatangiye tariki 20 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu nyubako ya Opera Theater muri Tirana.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Miss Lorinda Kolgeci wo muri Kosovo wari umaze umwaka yambaye iri kamba.

Muri iri rushanwa kandi hazatangwa amakamba arimo Best National Costume, Miss Friendship, Miss Tourism, Miss Elegance, Miss Social Media, Miss Golden Girl, Miss Talent, Miss Dream Girl, Miss Photogenic, Miss Fashion, Miss People’s Choice na Miss Bikini.

Stella Matutina yitabiriye irushanwa Miss Globe riri mu marushanwa umunani akomeye ku Isi 
Miss Stella Matutina ari kumwe n'umukobwa uhagarariye Serbia 

Miss Stella yagiye guhagararira u Rwanda muri The Miss Globe 2021 

Miss Stella yavuye mu Rwanda aherekejwe na bamwe mu bakobwa begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND