Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021 mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda, yageze mu Mujyi wa Tirana muri Albania aho ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya The Miss Globe 2021.
Uyu mukobwa yahagarutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku
wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, agera ahazabera iri rushanwa saa kumi
zo ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021.
Yabwiye INYARWANDA, ko yahahuriye n’abakobwa bo mu
bihugu bitandukanye, asaba abantu kumutora mu matora yo kuri internet agiye
kuba, kandi ni ubuntu.
Miss Stella avuga ko akigera muri Albania yahise ajya
mu biganiro n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Ndekwe Paulette wateguye irushanwa Miss Global Beauty
Rwanda 2021 ari naryo Miss Stella yegukanyemo ikamba ryamufashije kujya muri Albania,
yavuze ko muri iki cyumweru kitarenga abakobwa badatangiye guhatana mu cyiciro
cy’amatora.
Iri rushanwa The Miss Globe ryatangiye gutegurwa mu
1925. Kuri iyi nshuro, rigiye kubera muri Albania, aho ryatangiye tariki 20
Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa tariki 5 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu
nyubako ya Opera Theater muri Tirana.
Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Miss Lorinda
Kolgeci wo muri Kosovo wari umaze umwaka yambaye iri kamba.
Muri iri rushanwa kandi hazatangwa amakamba arimo Best
National Costume, Miss Friendship, Miss Tourism, Miss Elegance, Miss Social
Media, Miss Golden Girl, Miss Talent, Miss Dream Girl, Miss Photogenic, Miss
Fashion, Miss People’s Choice na Miss Bikini.
Miss Stella yagiye guhagararira u Rwanda muri The Miss Globe 2021
Miss Stella yavuye mu Rwanda aherekejwe na bamwe mu bakobwa begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021
TANGA IGITECYEREZO