RFL
Kigali

Nyina wa Confy yagaragaje amarangamutima ku muhungu we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya w'impeshyi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/10/2021 14:24
0


Nyuma y'uko Confy yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya w'impishyi mu irushanwa rya Kiss Summer Awards, nyina yagaragaje ibyishimo anamusaba ikintu gikomeye.



Kuri uyu wa agatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, ni bwo Munyaneza Confiance uzwi mu muziki nka Confy yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya w'umwaka muri Kiss Summer Awards. Mu kiganiro kigufi Inyarwanda TV yagiranye n'umubyeyi w'uyu muhanzi wari waje umuherekeje mu birori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Kigali Arena, yagaragaje amarangamutima ye ashimangira ako atawe ishema n'umuhungu we.

Umubyeyi wa Confy ubwo yaganiraga na Inyarwanda TV

Twamubajije uko yakiriye ikifuzo cya Confy cyo kujya mu muziki cyane ko hari ababyeyi bamwe batemerera abana bobo kuwukora bavuga ko ubashora mu biyobyabwenge cyangwa se mu nzira zibaganisha ahabi, maze atangira avuga ko no kuri we bitari byoroshye. Yagize ati" Ntabwo byari byoroshye hari ukuntu tubifata ariko twagiranye amasezerano yo kuba umwana mwiza arabikora".

Nk'umubyeyi bari bicaranye twamusabye kubwira umuhungu we ikintu kimwe yumva cyazamuherekeza mu rugendo rw'umuziki we, maze amuha impanuro ati"Ndamushimira kimwe cyo, ikindi cya kabiri azakomeze kwitwara neza".

Confy wahize abarimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band na Niyo Bosco, nawe yagaragaje ibyishimo yatewe n'iki gihembo ati"Ndumva nishimye, ndumva bimpaye courage zo gukora izindi ndirimbo nziza zituma ngaruka ahangaha nkatwara ikindi gikombe kitari iki n'ibindi".


Confy ku itapi y'umutuku yahatambagiye gitware

Yakomeje yizeza abantu ibikorwa bikomeye mu mwaka utaha birimo Album ye nshya yavuze ko izerekana uwo ariwe ikamutandukanya n'abandi. Twabibutsa ko uyu muhanzi agezweho mu ndirimo "Igikwe" yakoranye na Gabiro n'izindi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUBYEYI WA FONFY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND