RFL
Kigali

Paris: Igitaramo cya Koffi Olomide cyasubitswe, agiye kwitaba urukiko mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu umwana w'imyaka 15

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/10/2021 12:24
0


Koffi Olomide, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika no ku isi muri rusange cyane ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, igitaramo cye cyari kuzaba Tariki 27/11/2021 i Paris cyamaze kwamaganwa, aho bivugwa ko uyu munsi tariki 25 yitaba urukiko ku byaha byo gufata ku ngufu akurikiranweho.



Uyu muhanzi w'Umunye-Congo mu njyana ya Rumba, yari yaramaze kwitegura ko azasusurutsa abantu i Paris mu nyubako ya La Défense Arena, ibi bikaba ibihombo kuri uyu muhanzi no ku bakunzi be baba muri kiriya gihugu nk'uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa actu.fr kibivuga.


Koffi Olomide asusurutsa abanyabirori kakahava

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bwa La Défense Arena (Hauts-de-Seine) rivuga ko iki gitaramo cya Koffi Olomide kitakibaye aho bashimangira ko ari ubwa kabiri ibitaramo bye bisubitswe kandi amatike yaraguzwe, bagize bati: "Igitaramo cy'umuhanzi Koffi Olomide cyari giteganijwe kuwa gatandatu 27 Ugushyingo i Paris La Défense Arena, birababaje ko kitazashobora kuba". 

Koffi Olomide yagombaga gutaramira i Paris La Défense Arena. Kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyane cyane mu ngendo mpuzamahanga, bibaye ngombwa ko uyu muhanzi atakiririmbye.


Koffi Olomide anashijwa gusambanya ku gahato abakobwa baba bamubyiniye

Rikomeza rivuga riti "Amatike yaguzwe mu gitaramo cya Koffi Olomide azasubizwa aho yagurishirijwe guhera ku wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Amatike yose yaguzwe ku rubuga rwa Paris La Défense Arena azahita asubizwa ko ikarita y'inguzanyo kubayikoresheje"


Ibi bibaye kuri Koffi Olomide mu gihe ategerejwe mu Bufaransa kuburana mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu abakobwa bamubyiniye mu bihe bitandukanye. 

Koffi Olomide yakatiwe muri Werurwe 2019 n'urukiko mpanabyaha rwa Nanterre igifungo cy'imyaka ibiri kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku mwana muto w'imyaka 15". Urubanza rwe rw'ubujurire ruzaba kuri uyu  wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021 mu rukiko rw'ubujurire rwa Versailles.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND