RFL
Kigali

Ikosa ntazakora ni ugusoreza ku ntebe y'abasimbura- Gerard Pique

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2021 10:49
0


Myugariro wa Barcelona Gerard Pique yatangaje ko azahagarika umupira w'amaguru akinira Barcelona ariko atazemera kuba umukinnyi w'umusimbura.



Gerard Pique ni umwe mu bakinnyi basigaye muri Barcelona bamaze gukina imikino myinshi ya El Clasico nyuma y'aho Lionel Messi agendeye.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru El Pais Gerard Pique yatangaje ko afata nk'umuntu ukuze ariko agifite imbaraga zo gukina. Yagize ati: "Ubu maze kuba umukinnyi watsinze igitego mu mikino y'iburayi ku ruhande rwa Barcelona kandi ni cyo nashakaga. Ntabwo natekerezaga ko naba umukinnyi utsinda ibitego ariko biratangaje kuba arinjye myugariro ufite ibitego byinshi nyuma yo guca kuri Roberto Carlos. Ntago numvako nshaje yego ndi kugana mu busaza, ndetse si nkitanga imbara nkuko nabikoraga mbere. Ndabizi neza ko nzasazira muri Barcelona gusa icyo ntazemera ni ugusezera ruhago ndi umusimbura."


Pique yanyuze muri Barcewlona biranga 

Gerard Pique avuga ko impamvu yatuma asimbura ari imwe gusa. Ati: "Reka mvugushe ukuri ikintu nakemera ni kimwe gusa wenda habura amezi atatu ngo shampiyona irangire bikaba ngombwa ko nicara ku ntebe y'abasimbura ibyo nabyemera, gusa sinakemera ko shampiyona itangira ndi umusimbura. Ntago nkifite imbaraga nka mbere ariko nanone mfite ubushobozi bwo guhangana na ba myugariro bariho ubu."


Pique ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Barcelona

Gerard Pique kuri ubu afite imyaka 34 y'amavuko, akaba yarageze muri Barcelona mu 2008 avuye muri Manchester United nayo yari yamutije muri Real Zaragoza. pique amaze gukinira Barcelona imikino 372 ayitsindira ibitego 29.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND