RFL
Kigali

Nyuma y'uko Jay Polly yegukanye igihembo, Tuff Gangs bagaragaje ibyishimo n'ishema batewe nacyo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/10/2021 13:37
0


Taff Gang yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y'uko Jay Polly uherutse kwitaba Imana yegukanye igihembo muri Kiss Summer Awards.



Kuri uyu wa Gatandu tariki 23 Ukwakira nibwo hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards bitegurwa na Kiss FM. Ibirori by'itangwa ry'ibi bihembo byabereye muri Kigali Arena akaba ari nacyo gitaramo cya mbere kibaye nyuma y’igihe kinini abantu bari bamaze badahura imbonankubone ngo habe ibitaramo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.


Umuraperi Jay Polly witabye Imana muri Nzeri uyu mwaka ni we wegukanye igihembo cy’uwateje umuziki nyarwanda imbere (Lifetime Achievemeent Award) akitanga uko ashoboye yaba mu bahanzi, abategura ibitaramo n’abandi


Bull Dogg niwe wakiriye iki gihembo cya Jay Polly

Bakimara gutangaza ko umuraperi Jay Polly ariwe wegukanye iki gihembo sale yose yarahagurutse abantu bagaragaza ko yari agikwiye kuko ibyo yakoze ari byinshi. Iki gihembo cyakiriwe na Bull Dogg na Fireman babanye n’uyu muhanzi muri Tuff Gang maze mu kumuha icyubahiro baririmba indirimbo ye ‘Ndacyariho Ndahumeka’ ndetse na 'Mood' ya Bull Dogg na B Threy.


Nyuma yo gutangaza ko Jay Polly ari we wegukanye iki igihembo sale yose yahise ihaguruka abafana bagaragaza ibyishimo

Nyuma yo kuva ku rubyiniro Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Fireman maze mu izina rya Tuff Gang agaragaza ibyishimo batewe n'igihembo cyahawe Jay Polly. Yagize ati: "Byibuza ibi ngibi biratwereka ko hari icyubahiro abantu baha akazi twakoze akazi Hip hop yakoze muri rusange ni iby'agaciro kabisa". 

Yakomeje agira ati" Kiss Fm ubundi abantu baba bavuga bati hip hop wapi ariko kuba byonyine bigaragaye ko bashobora gutekereza kuri Jay Polly kuri hip hop bakavuga bati ibi bintu reka tubikorere Jay hari ikintu yakoze kinini kandi muri hip hop biraduha ikizere ko noneho tugiye kumva hip hip kuri Kiss Fm".

Yashimangiye ko iki gihembo Jay Polly yahawe cyabateye imbaraga ku buryo bagiye kurushaho gukora bagaha abanyarwanda ibyo bakeneye.

Bull Dogg washyikirijwe iki gihembo, mu kugifata yavuze amagambo akomeye ati" Ninjye wagiriwe icyizere cyo gutafa igihembo cy'umusaza Jay Polly amahoro y'Imana aba ku mukozi w'Imana Jay Polly Imana izabane nawe kandi umuziki we uzakomeze kudushimisha".

REBA HANO UKO TUFF GANGS YAGARAGAJE IBYISHIMO NYUMA Y'UKO JAY POLLY ATWAYE IGIHEMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND