RFL
Kigali

Umuvandimwe wa Britney Spears yahishuye ko ababyeyi be bamuhatirije gukuramo inda afite imyaka 16

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2021 10:45
0


Jamie Lynn Spears umuvandimwe w'icyamamare Britney Spears yahishuye ko ababyeyi be bamuhatirije gukuramo inda ubwo yarafite imyaka 16 y'amavuko.Ibi akaba agiye no kubisohora mu gitabo yise 'Things I Should Have Said' gikubiyemo ubuzima bwe butigeze bumenyekana.



Jamie Lynn Spears umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime muri Amerika ndetse ni umuvandimwe w'umuhanzikazi Britney Spears,akaba yatunguye benshi ubwo yahishuraga ko ababyeyi be bamuhatirije gukuramo inda ubwo yarafite imyaka 16 y'amavuko.Jaime Lynn Spears uvuga ko yababajwe nibi yanongeyeho ko azatangaza byinshi ku buzima bwe bitigeze bimenyekana abinyujije mu gitabo agiye gusohora yise Things I Should Have Said.


Mu kiganiro Jamie Lynn Spears yagiranye na TMZ yagarutse kubizaba bikubiye mu gitabo yenda gusohora anavuga ku bintu bibi ababyeyi be bamukoreye.Yagize ati''Mu gitabo cyanjye harimo ibintu bibi nanyuzemo ntigeze bwira abantu,ibibi byose byambayeho simbashe kwerura kuvivuga byose bikubiyemo.Abantu benshi baziko nagize ubuzima bwiza cyangwa bworoshye ariko siko bimeze''.


Yakomeje agira ati''Mfite imyaka 16 narasamye mbibwiye ababyeyi banjye banyangira ko nabyara uwo mwana ahubwo bampatiriza gukuramo inda.Icyo gihe papa yarabwiye ko nibyara bizangiza kariyeri yanjye.Nabanje kubyanga gusa kuko bari bamaze kubwirako banyirukana nimpitamo kubyara nahise nemera inda nyikuramo kuko ntayandi mahitamo mfite''.


Jamie Lynn Spears wicuza ibyo ababyeyi be bamukoresheje yanavuzeko abantu baziko umuvandimwe we Britney Spears ariwe wari warahemukiwe na Se gusa nawe ntiyorohewe nibyo Se yamutegekaga gukora akiri muto.Ibyo byose akaba aribyo agiye gusohora mu gitabo yise Things I Should Have Said kizasohoka mu kwezi gutaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND