RFL
Kigali

Steven, izina ry’umusore wihanganira abandi cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2021 9:03
0


Menya byinshi birambuye ku nkomoko y'izina Steven.



Steven ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Giheburayo rikaba risobanura ‘ikamba.’

Steven cyangwa rizwi cyane muri Bibiliya ubwo uyu mugabo yatewe amabuye azira kuvuga ubutumwa bwiza maze agasabira abamurenganyije.

Hari abamwita Stephanos, Stepan, Stephen, Stephanus, Stefan, Esteve Stjepan, Štefan, Stevan, Stevo, Stipan, Štěpán, Steffen, Steffen,Stephan, Stef, Stefanus, na Steven bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Steven

Ni umuhungu utuje, uvuga make, iyo umurebye ubona ashimishije,uzi gusabana, uzi kuganira yitonze kandi uhorana inseko nziza.

Ni umuntu w’amarangamutima, usa n’ugira uburyarya ku buryo bimufasha kubana n’abantu n'iyo baba badashobotse.

Ni umuntu uhirwa mu kazi akora ka buri munsi, nko kuba umucamanza, umunyapolitiki, umudipolomate, umukinnyi wa filime n’ibindi.

Steven agira impano zitandukanye, azi kuvuga neza, ni umuntu ukundwa kandi

udapfa gucika intege, arihangana kandi ntajya ava mu bintu yiyemeje.

Ni umuntu ukomera ku muco cyane udapfa guhindurwa n’ibije byose. Ni umuntu w’umunyamahoro, ukunda ubugeni kandi ufata vuba mu ishuri.

Yoroshya ubuzima, yisanisha n’ubuzima bwose agezemo uko bwaba bumeze.

Ibyamamare byitwa Steven:

-Steven Seagal:Umukinnyi wa filime ukomoka muri Canada wamamaye muri filime nka True Justice,Hard To Kill hamwe na Out of Law.

-Steven R. McQueen:umunyamerika ukina filime wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yakunzwe cyane yitwa The Vampire Diaries.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND