Kigali
-->

Umubyeyi wa Snoop Dogg yitabye imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2021 9:06
0

Umuraperi w'umunyabigwi Snoop Dogg yapfushije nyina umubyara witwa Beverly Tate nyuma y'amezi atatu arwaye bikomeye indwara y'umutima. Beverly Tate akaba yitabye Imana afite imyaka 70 y'amavuko.



Snoop Dogg umuraperi ufatwa nk'uw'ibihe byose muri Amerika ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryakeye. Nyina wa Snoop Dogg Beverly Tate akaba azize indwara y'umutima yari amaze amezi atatu arwaye nk'uko umuhungu we Snoop yabitangaje hamwe n'umuryango we.


Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 8 nibwo umunyabigwi Calvin Cordosar Broadus Jr. wamamaye ku izina rya Snoop Dogg yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asaba abafana be n'abandi bamukurikira ko basengera umubyeyi we urwaye bikomeye. Iki gihe Snoop Dogg yavuze ko nyina arembejwe cyane n'indwara y'umutima ndetse ko bishoboka ko yakwitaba Imana.


Mu ijoro ryakeye Snoop Dogg yongeye gukoresha Instagram atangaza ko nyina Beverly Tate yitabye Imana. Mu magambo ye yagize ati''Mama warakoze kumbyara. Mana warakoze kumpa umumalayika mama akambera umubyeyi. Kugeza igihe tuzongera kubonanira ndagukunda mama''.


Ibyamamare bitandukanye birimo 50 Cent,T.I Harris, Chris Brown, Diddy, Laz Alonso, Queen Latifah hamwe na Will Smith bafashe mu mugongo Snopp Dogg aho bifurije nyina iruhuko ridashira nk'uko ikinyamakuru PageSix cyabitangaje. Beverly Tate witabye Imana ku myaka 70 y'amavuko, asize abana 5 n'abuzukuru 12 hamwe n'abuzukuruza 8 nk'uko Snoop Dogg yabitangaje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND