RFL
Kigali

Abel Nduwayo uri mu baramyi bakunzwe i Burundi yaje i Kigali kumenyekanisha umuziki we-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2021 7:45
0


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 ni bwo Abel NDUWAYO umuramyi ufite izina rikomeye i Burundi yaje i Kigali azanywe na RwandAir muri gahunda yo kumenyekanisha umuziki we.



InyaRwanda.com yamenye amakuru avuga ko uyu muramyi Abel Nduwayo azamara iminsi itari micye mu Rwanda ari mu gikorwa cyo kugeza ku baturarwanda ibihangano bye, akaba azabibagezaho binyuze mu biganiro azatanga ku bitangazamakuru bitandukanye. Abel Nduwayo yazanye i Kigali na Joackim umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe muri sinema y'u Burundi.


Abel Nduwayo hamwe n'umuryango we ubwo yari ahagurutse i Bujumbura 

Abel Nduwayo azwi nka Abelon, gusa ntabwo akunda iri zina. Atuye i Bujumbura muri karitsiye yitwa Gihosha. Asengera muri Geurison des ames mu Nyakabiga akaba ari itorero bakunze kuvuga ko ari iry’Abanyamurenge, gusa abarundi ni bo benshi bahasengera. Yatangiye kuririmba muri 2011. Mu ndirimbo ze afitemo n'iyo yise 'Bwiza cane' ikaba ari indirimbo itaka igihugu cy'u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu myaka ishize, Abel Nduwayo yadutangarije ko hari ubutumwa bw’ingenzi yibandaho mu myandikire ye, ati: "Nibanda cyane cyane ku guhumuriza abantu, bari mu bibazo zitandukanye. Kimwe no kuzana abantu ku Mana. Kwihana muri rusangie. Intego ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa, nkaba ngamije kugira icyo nakora mu kuzana abantu kuri Yesu kugira icyo mfasha abandi muri ubu buzima biciye mu ndirimbo.”

Uko Abel Nduwayo yabaye mu Rwanda mu muzima bugoye cyane

Uyu mugabo iyo muganira akubwira ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yabaga mu Rwanda. Ngo yabaye umuzunguzayi i Nyabugogo, aba komvayeri,…..Abel Nduwayo yagize ati: “Nageze i Kibungo mu 1998, nyura mu buzima butoroshe. Nyuma njya i Butare mu 2000, nahabaye ukwezi kumwe, mpita njya i Kigali, ni ho nabaye mu muzima bubi bw’ubumayibobo mu Giporoso. Naje kuva Kigali muri 2006.”

Mu Kirundi kinshi, Abel Nduwayo yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com akazi yakoze ubwo yabaga muri Kigali. Yagize ati: "Mu busanzwe, Kigali nahakoze ubuzi bwinshi. Nasunikaga amagare azana inzoga azivanye i Masaka no ku Murindi. Twitwazaga imiheha y'ama plastick tugeze aho twashikanaga amagare twahita tunwa inzoga, twirigwaga twasinze. Nakoze ubu convoiyeri mu Giporoso, narakoze n’akazi ko munzu (aravuga akazi ko mu rugo) za Gikondo, Nyenyeri, Kabeza, Remera imbere yo ku Badive na Kicukiro na Kimironko. Nacuruje n'imyenda ndi umuzunguzaji ndangura Nyabugogo, ntembereza hose. Ni vyishi naciyemwo.“

AMAFOTO YA ABEL NDUWAYO UBWO YARI AHAGURUTSE KU KIBUGA CY'INDEGE CYA BUJUMBURA AZA I KIGALI


Abel Nduwayo (ibumoso) na Joackim (iburyo)


Abel Nduwayo yavuye i Burundi aza mu Rwanda kumenyekanisha umuziki we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND