As Kigali yari ifite indoto zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ikipe ya Daring Club Motema Pembe irabitokoje ku bitego 4-2 mu mikino ibiri.
Nyuma
y’aho ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Champions League na Etoile du
Sahel, kuri uyu munsi indi kipe yo mu Rwanda yamanukaga mu kibuga ishaka kureba
niba yagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup. As Kigali yari imaze iminsi
muri Congo, uyu munsi yagombaga kwerekana niba intego ifite, amafaranga itanga
biri buhure n'umusaruro wo mu kibuga gusa ntibyayihiriye.
Abakinnyi As Kigali yabanje mu kibuga
Wari Umukino As Kigali igiye gukina yaratsinzwe umukino ubanza wari warabereye mu Rwanda ibitego 2 kuri 1, nayo yashakaga nibura gutsinda ikinyuranyo cy'ibitego 2 ikareba ko yakerekeza mu kindi kiciro.
Nk’uko
byagenze hano i Kigali, Daring Club Motema Pembe niyo yabanje Igitego ku munota
wa 32, ibintu bitangira kuba bibi ku banyamujyi. Igice cya mbere cyenda
kurangira, As Kigali yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kwizera
Pierrot ku munota wa 45+2, nibura As Kigali ijya kuruhuka yizeye ko byose
bigishoboka.
Igice
cya kabiri, As Kigali niyo yasabwaga gushaka igitego cyatuma ijya muri
Penariti ariko ku munota wa 49 gusa, Daring Club Motema Pembe yahise itsinda
igitego cya 2, imbaraga n'umuhate bya As Kigali bitokorwa ubwo.
As
Kigali isezerewe Niyonzima Olivier atayibiriye icyuya muri iyi mikino
Umukino
warinze urangira As Kigali ishaka igitego cyo kwishyura, gusa inama
n'ibiganiro bari bagiranye na Jimmy Gatete ntibyari bihagije ko iyi kipe ikomeza
mu kindi kiciro.
As
Kigali igarukiye mu kiciro kibanziriza icyo yaharukiyemo umwaka ushize, dore ko
igihe nk'iki basezereye ikipe ya KCCA yo muri Uganda.
As
Kigali isezerewe umukinnyi wayo Lamine Moro atayikiniye
Usibye
APR FC izakomereza muri Confederation Cup, As Kigali yo igomba kuza igatangira
gunganira igikombe cya Shampiyona na Etoile de L'est, ndetse igashaka uko
yazongera guhagararira u Rwanda mu mwaka utaha.
TANGA IGITECYEREZO