Mu myiteguro ya Rayon Sports Day, Muhire Kevin yagizwe Kapiteni mushya wa Rayon Sports.
Muhire
Kevin wasinye mu bakinnyi banyuma, niwe ugizwe Kapiteni wa Rayon Sports ndetse
akaza gutangira inshingano ze ku mukino wa gicuti bahuramo na Kiyovu Sport kuri
iki gicamunsi.
Kevin
nibwo bwa mbere abaye Kapiteni wa Rayon Sports ariko ikaba inshuro ya kabiri
agiye kuyikinira nyuma yo kuyigeramo mu 2015 akayivamo 2018. Rayon Sports ivuye
mu mikino nyafurika aho uyu musore yahise yerekeza hanze y'u Rwanda.
Kevin
Muhire asimbuye Rugwiro Hervé wari Kapiteni w'iyi kipe mu mwaka ushize
w'imikino, gusa kuri ubu akaba ari umukinnyi wa As Kigali. Muhire Kevin
azungirizwa na Iranzi Jean Claude ndetse na Habimana Hussein bakunze kwita
Eto'o.
TANGA IGITECYEREZO