RFL
Kigali

Rayon Sports yabonye Kapiteni mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/10/2021 14:21
2


Mu myiteguro ya Rayon Sports Day, Muhire Kevin yagizwe Kapiteni mushya wa Rayon Sports.



Muhire Kevin wasinye mu bakinnyi banyuma, niwe ugizwe Kapiteni wa Rayon Sports ndetse akaza gutangira inshingano ze ku mukino wa gicuti bahuramo na Kiyovu Sport kuri iki gicamunsi.


Kevin nibwo bwa mbere abaye Kapiteni wa Rayon Sports ariko ikaba inshuro ya kabiri agiye kuyikinira nyuma yo kuyigeramo mu 2015 akayivamo 2018. Rayon Sports ivuye mu mikino nyafurika aho uyu musore yahise yerekeza hanze y'u Rwanda.


Kevin Muhire asimbuye Rugwiro Hervé wari Kapiteni w'iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino, gusa kuri ubu akaba ari umukinnyi wa As Kigali. Muhire Kevin azungirizwa na Iranzi Jean Claude ndetse na Habimana Hussein bakunze kwita Eto'o.


Iranzi Jean Claude ni Kapiteni wungirije





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elias Pro 2 years ago
    Ndabona iyikipe y'ubukombe yaje ije kbx nibaduhe show
  • ndayambaje simeon2 years ago
    Turabyishimiye cyane bazumfikane bashyire hamwe ,nonex murabonikipe yacyu izatwara shyambi Yona? murakoze





Inyarwanda BACKGROUND