Ntirushwa Patrice Padiri yongeye kuba umuyobozi wa Sunrise FC mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, ndetse we na Komite ayoboye biyemeza kugarura iyi kipe mu cyiciro cya mbere.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, ni bwo inteko rusange ya Sunrise FC
yateranye ubwo bagombaga kwitorera Komite nshya igomba kuyobora iyi kipe mu
myaka itanu iri imbere. Ni inteko rusange yabereye muri Sitade iyi kipe isanzwe
yakiriraho imikino yayo. N’ubwo Komite yari isanzweho itari yagashoje manda
yayo, abaturage basabye ko habaho impinduka mu buyobozi, ikipe yabo ikagira
abayobozi bashya.
Komite nshya ya Sunrise FC
Komite
yari yatowe mu 2018, bivuze ko ko yagombaga gusoza manda yayo mu 2023 gusa
umuntu mwe gusa ni we wagarutse mu buyobozi bukuru bwariho. Ku mwanya wa
Perezida, Ntirushwa Patrice (Padiri) yongeye gutorerwa uyu mwanya, Vice perezida
wa Mbere yabaye Hodari Hillary wasimbuye Gihanuka John, vice perezida wa Kabiri
aba Basabira Laurent asimbuye Mwebaze William, ndetse umunyamabanga uhoraho aba
Karangwa Frank asimbuye Ntambara Stephen.
Umunyamabanga mushya, Karangwa Frank
Abajyanama
hatowe Gihanuka John, Gasibo Protogene, Habakurinda, Germain, Ntahompagaze
Theoneste, Karengera Charles, Muhinda James. Abagenzuzi, hatowe Nsanzimfura
Fred, Fatuma, Shema Girlbert.
Komisiyo ishinzwe gushaka abakinnyi: ni Nkunda Pascal, Rukandagira George, Kalibwende Emmanuel. Komisiyo ishinzwe imyitwarire: Kayitare Steven, Murwanashyaka Bashir, Ntambara Gerard; naho Komite ishinzwe abafana: hatowe Sezikeye Valens, Rtd Major Kabalisa, Massai Didac na Kamanzi Jordin.
komite ishinzwe kugura abakinnyi
Sunrise FC izakina ikiciro cya kabiri nyuma yo kumanuka na As Muhanga nayo ifite gahunda yo guhita izamuka.
TANGA IGITECYEREZO