RFL
Kigali

Umuherwe Jeff Bezos mu munyenga w'urukundo n'umunyamakurukazi Lauren Sanchez-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2021 9:59
0


Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga we n'umukunzi we Lauren Sanchez ubwo bagaragaye mu ruhame bahuje urugwiro nyuma y'uko byari bimaze iminsi bivugwa ko batandukanye. Aba bombi bagaragaje ko bagikundana ndetse basomanira mu muhanda ibintu byatangaje benshi.



Jeffrey Preston Bezos umugabo wa mbere ukize ku isi kugeza ubu akaba ari nawe washinze ikigo cya Amazon kiri mu bikomeye ku rwego mpuzamahanga yavugishije benshi ubwo yagaragaraga mu ruhame yishimanye n'umukunzi we Lauren Sanchez ubwo basomaniraga mu muhanda bigatangaza benshi dore ko byavugwaga ko aba bombi baba baratandukanye.


Jeff Bezos yatangiye gukundana na Lauren Sanchez muri 2019, uyu ni  umunyamakurukazi kuri televiziyo mpuzamahanga ya Fox wamenyekanye cyane mu kiganiro Good Day LA kinyura kuri iyi televiziyo. Hari hashize iminsi bivugwa ko aba bombi baba baratandukanye nyuma yo kumara igihe kinini batagaragara gusa ibi babinyomoje ubwo bongeye kugaragara bishimanye nkuko ikinyamakuru US Today cyabitangaje.


Mu mafoto akurikira irebere umuherwe Jeff Bezos yishimanye n'umukunzi we Lauren Sanchez:















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND