RFL
Kigali

APR FC n'ubwo yanyagiwe urunganda rw'ibitego 4, irakomeza guhagararira u Rwanda muri Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/10/2021 20:39
0


APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yasezerewe na Etoile du Sahel ya muri Tunisia ku bitego 5-1 mu mikino ibiri.



Wari umukino wo kwishyura APR FC yari yasuye ikipe ya Etoile du Sahel aho yagombaga gukora iyo bwabaga nibura igatsinda igitego kimwe ku busa cyangwa ikanganya ibitego 2 kuzamuka gusa siko byagenze.

Abakinnyi 11 APR FC yari yabanjemo: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Kwitonda Bacca, Nshuti Innocent.


Nk'uko byagenze i Kigali, Etoile niyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 igitego cyatsinzwe na Yassine Chikhaoui, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Etoile du Sahel ku busa bwa APR FC.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47 Yassine Chikhaoui yaje kongera APR FC ayitsinda igitego cya Kabiri. Ku munota wa 64 Niyomugabo Claude yaje kuzuza amakarita abiri y'umuhondo ahita abona ikarita y'umutuku byanatumye APR FC itangira kubona ko kuva muri Tunisia biza kugorana.


Etoile du Sahel yerekeje mu matsinda 

Ku munota wa 90+3 Etoile du Sahel yabonye igitego cya gatatu kuri Penaliti, nta n'umunota uciyemo ibona igitego cya kane, APR FC isezererwa kubitego 5-1 mu mikino yose ariko ikaba yemerewe guhindura irushanwa ikerekeza muri CAF Confederation Cup.


Umukino ubanza APR FC yari yanganyije na Etoile du Sahel igitego kimwe kuri kimwe abenshi bati byose biracyashoboka ku mukino wo kwishyura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND