RFL
Kigali

Ihere ijisho uko byari bimeze mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’ by'abahiga abandi mu kurimba-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/10/2021 19:53
0


Umunsi wari utegerejwe na benshi ni tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel ahabereye ibirori byiswe ‘’Bianca Fashion Hub’ mu guhemba abantu bahize abandi mu kurimba.



Ibi birori byateguwe n’umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca. Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa n’abasore biyizeye mu kurimba/kuberwa cyane.


Symphony Band yahasesekaye yaberewe

‘Bianca Fashion Hub’ byari ibirori byari gutangira saa Munani z'amanywa kugeza saa Tanu z'ijoro, gusa igitangaje byageze mu ma saa kumi ibirori bitarafata umurongo. Saa 16h50 ni bwo  abaje kwihera amaso nabo bambaye bidasanzwe, batangiye kwinjira mu myanya bateguriwe  bayoborwa n’abakobwa b’inzobere mu kwakira abantu (Protocol) mu birori bikomeye ‘Kigali Protocal’.


Abitabiriye ibirori bari babukereye


Abambaye bidasanzwe bari bahasesekaye

Umuntu wese witabiriye ihiganwa, yatambukaga kuri Red Carpet akiyerekana, akanama nkemurampaka kagatanga amanota.



Papa Cyangwe yatambutse kuri Red Carpet mu myambaro yatangaje benshi


Nabonibo Albert wo muri Amahoro Human Respect  yahaserukanye umucyo


Ndimbati mu mwambaro udasanzwe


Alex Muyoboke atambuka kuri Red Carpet


Bianca mu mwambaro utangaje


Nsengiyumva Justin umuyobozi wa Holy Graphics atambuka kuri Red Carpet







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND