Umunsi wari utegerejwe na benshi ni tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel ahabereye ibirori byiswe ‘’Bianca Fashion Hub’ mu guhemba abantu bahize abandi mu kurimba.
Ibi birori byateguwe n’umunyamakuru
wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca. Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa n’abasore biyizeye mu kurimba/kuberwa cyane.
Symphony Band yahasesekaye yaberewe
‘Bianca Fashion Hub’ byari ibirori byari gutangira saa Munani z'amanywa kugeza saa Tanu z'ijoro, gusa igitangaje byageze mu ma saa kumi ibirori bitarafata umurongo. Saa 16h50 ni bwo abaje kwihera amaso nabo bambaye bidasanzwe, batangiye kwinjira mu myanya bateguriwe bayoborwa n’abakobwa b’inzobere mu kwakira abantu (Protocol) mu birori bikomeye ‘Kigali Protocal’.
Abitabiriye ibirori bari babukereye
Abambaye bidasanzwe bari bahasesekaye
Umuntu wese witabiriye ihiganwa, yatambukaga kuri Red Carpet akiyerekana, akanama nkemurampaka kagatanga amanota.
Papa Cyangwe yatambutse kuri Red Carpet mu myambaro yatangaje benshi
Nabonibo Albert wo muri Amahoro Human Respect yahaserukanye umucyo
Ndimbati mu mwambaro udasanzwe
Alex Muyoboke atambuka kuri Red Carpet
Bianca mu mwambaro utangaje
Nsengiyumva Justin umuyobozi wa Holy Graphics atambuka kuri Red Carpet
TANGA IGITECYEREZO