Kigali
-->

Impinduka kuri shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2021/22

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/10/2021 11:32
0

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy’inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane nkuko byari byatangajwe mu minsi ishize.



Muri iki cyumweru hagati hasohotse gahunda igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda n’uko azakina, kuri iyo gahunda yagaragazaga amakipe 25 agabanyije mu matsinda ane, gusa Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, yagaragaje ibitandukanye.

FERWAFA yagaragaje ko iyi Shampiyona izakinwa mu matsinda abiri aho itsinda A rizaba rigizwe n’amakipe cumi n’atatu (13) mu gihe itsinda B rizaba rigizwe n’amakipe cumi n’abiri (12).

Uko amatsinda ya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri ateye :

ITSINDA A

Sunrise FC

Miroplast FC

Rwamagana City FC

Impeesa FC

Espérance Sportive de Kigali

Akagera FC

Nyagatare FC

Amagaju FC

Kirehe FC

Rugende FC

Vision FC

Nyanza FC

Alpha FC

ITSINDA B

AS Muhanga

Heroes FC

La Jeunesse FC

United Stars

Intare FA

Giticyinyoni FC

Gasabo United

Interforce FC

Unity SC

University of Rwanda FC

The Winners FTA

ASPOR FC

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere yo izatangira gukinwa tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Amagaju na Heroes babuze amahirwe yo kuzamuka mu cya mbere uyu mwaka bazakina icyiciro cya kabiri

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND