RFL
Kigali

Tiwa Savage mu burakari bwinshi yagize icyo avuga ku mashusho yagiye hanze ari gusambana n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2021 18:49
0


Nyuma yo guhatwa igitutu n'abafana bamusaba kugira icyo avuga ku mashusho yagiye hanze ari gusambana n'umukunzi we, mu nteruro imwe gusa n'uburakari bwinshi, Tiwa Savage yagize icyo avuga.



Nyuma y’uko amashusho ya Tiwa Savage ari gusambana n'umukunzi we agiye hanze, byarasakuje akwirakwira ku mbuga nkoranyamba, abatari bake banenga imyitwarire y'uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria. Icyakora we yavuze ko ari ibintu bisanzwe ashimangira ko we atabifata nk'amashusho y'urukozasoni kuko atakinaga “pornography”. Gusa  yemeye ko ariya mashusho ari aye, yemeza ko yaryamanaga n'umukunzi we bari kumwe ubungubu.


Aya mashusho n’ubu aracyakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga 

Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’uko umukunzi we ayashyize kuri snapchat. Tiwa Savage yavuze ko aya mashusho yagiye kuri uru rubuga amucitse agahita ayasiba ariko ngo  bake bari bamaze kuyasamira hejuru. 

Mu bayafashe hari uwinjiye kuri uru rubuga [umutubuzi wo kuri murandasi ] ayakuraho atarasibwa, nyuma yaho asaba Tiwa Savage kumuha amafaranga bitaba ibyo akayashyira hanze. Uyu muhanzikazi yanze gutanga amafaranga birangira aya mashusho ashyizwe ku karubanda atangira guhabwa inkwenene. 

Cyakora mbere yaho Tiwa yari yagaragaje impungenge afite z'uko bizagenda mu gihe kizaza aya mashusho ye najya hanze, maze umwana we w'imyaka 6 yabyaranye na Tunji Balogun uzwi nka "Tee Billz" akayabona.



Ateye isoni cyane 

Aho aya mashusho amariye kujya hanze igikuba cyaracitse rubanda barumirwa, maze bamwe batangira gusaba uyu muhanzikanzi kugira icyo abivugaho araruca ararumira. ikinyamakuru https://tooxclusive.com cyo muri Nigeria  cyanditse ko hari abamucyashye bakamusaba gusaba imbabazi nka mugenzi we wo muri iki gihugu BBN Tega, uherutse kugaragara nawe ari gusambana n'umukunzi we mu mashusho. Uyu mushabitsi akaba n'inzobere mu gusiga ibirungo by'ubwiza, nyuma y’uko ibi bimubayeho muri Kanama uyu mwaka, we yasabye imbabazi abikuye ku mutima.

Kuri Tiwa Savage nyuma yo guhatwa igitutu n'abafana, yanyuze ku rubuga rwe rwa Instagram maze mu nteruro imwe agira icyo avuga kuri aya mashusho. Yagize ati"Mwishyuze icyo mushaka ariko  ibyo bintu ntimuzongere kubivugaho" Yarengejeho aka emoji kagaragaza ko afite uburakari bwinshi. Bisa nk’aho yibutse kwishyura amazi yarenze inkombe!


Yibutse kwishyura amazi yarenze inkombe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND