Abahanzi bagera kuri 11 bashyize hanze indirimbo yitwa 'Kamwe' ibyinitse nyamara amagambo ari muri iyi ndirimbo ntasanzwe amenyerewe ku muntu uyumva by'umwihariko ku karubanda. Ikoze mu njyana igezweho Amapiano ivanzemo Afrobeat, Trap, Oldschool na Drill.
Indirimbo ‘Kamwe’ ifite amashusho agaragaramo abantu benshi, ababyinnyi n’abahanzi ubwabo nk’uko ba nyirayo babyivugira babinyujije mu butumwa buherecyeje iyi ndirimbo kuri Youtube, ni umwe mu mishinga ikomeye ibayeho mu mateka y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda; ibisa nk’aho aribyo kuko ari gacye indirimbo itavuga kuri gahunda z’ubukangurambaga yaba ubw’amakompanyi yabikorera na Leta muri rusange yo kwidagadura ihuza abahanzi bagera kuri 11 kandi bakomeye mu muziki, ikindi wamenya kuri iyi ndirimbo, ni uko irimo amagambo adasanzwe akoreshwa.
Ndetse n’amwe mu majwi
amenyerewe mu ma filimi y’abakuze nk’uko kandi bakomeza babivuga, yakozwe bivuye
ku bitecyerezo by’abahanzi banyuranye bazwi mu muziki nyarwanda bashaka gukora
indirimbo yatuma abantu bishima, banyurwa bakanagira ibihe by’umunezero kandi
byo kwibukwa by’umwihariko mu isi y’ababyinnyi.
Abahanzi bumvikana
banagaragara muri iyi ndirimbo barimo Social Mula, Kenny Sol, Bushali, B Threy,
Bulldog, Khalifan, Confy, Alyn Sano, Li John na Papa Cyangwe yayobowe n’uwitwa
Julien Bmjizzo afatanije na Babalao kimwe na Mago Muhamud.
Amajwi yayo yakozwe n’umucuzi
w’indirimbo wanayiririmbyemo (Producer) Li John naho uwabafashije mu kubasiga
ibirungo (Make Up) ni uwitwa Ganza. Imibyinire yayobowe n’ababyinnyi bamaze
kumenyerwa Titi Brown na Jojo Breezy, naho imyambarire bayifashijwemo na MIKA
Fashion.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'KAMWE'
">
Alyn Sano niwe rukumbi uri kuri iy'indirimbo mu bigitsinagore
Li John niwe watunganije amajwi y'indirimbo anayiririmbo
Bull dogg ari mu baraperi uherutse gushyira hanze Album iri muzikunzwe ari mu bumvikana bakanagaragara mu ndirimbo 'Kamwe'
Khalifan
Davis D
B Threy
Social Mula
Papa Cyangwe
Confy
Kenny Sol
TANGA IGITECYEREZO