RFL
Kigali

Irimo ibitamenyerewe n'amagambo adasanzwe ku karubanda! Abahanzi 11 bahuje imbaraga bashyira hanze indirimbo yitwa Kamwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/10/2021 19:44
0


Abahanzi bagera kuri 11 bashyize hanze indirimbo yitwa 'Kamwe' ibyinitse nyamara amagambo ari muri iyi ndirimbo ntasanzwe amenyerewe ku muntu uyumva by'umwihariko ku karubanda. Ikoze mu njyana igezweho Amapiano ivanzemo Afrobeat, Trap, Oldschool na Drill.



Indirimbo ‘Kamwe’ ifite amashusho agaragaramo abantu benshi, ababyinnyi n’abahanzi ubwabo nk’uko ba nyirayo babyivugira babinyujije mu butumwa buherecyeje iyi ndirimbo kuri Youtube, ni umwe mu mishinga ikomeye ibayeho mu mateka y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda; ibisa nk’aho aribyo kuko ari gacye indirimbo itavuga kuri gahunda z’ubukangurambaga yaba ubw’amakompanyi  yabikorera na Leta muri rusange yo kwidagadura ihuza abahanzi bagera kuri 11 kandi bakomeye mu muziki, ikindi wamenya kuri iyi ndirimbo, ni uko irimo amagambo adasanzwe akoreshwa.

Ndetse n’amwe mu majwi amenyerewe mu ma filimi y’abakuze nk’uko kandi bakomeza babivuga, yakozwe bivuye ku bitecyerezo by’abahanzi banyuranye bazwi mu muziki nyarwanda bashaka gukora indirimbo yatuma abantu bishima, banyurwa bakanagira ibihe by’umunezero kandi byo kwibukwa by’umwihariko mu isi y’ababyinnyi.

Abahanzi bumvikana banagaragara muri iyi ndirimbo barimo Social Mula, Kenny Sol, Bushali, B Threy, Bulldog, Khalifan, Confy, Alyn Sano, Li John na Papa Cyangwe yayobowe n’uwitwa Julien Bmjizzo afatanije na Babalao kimwe na Mago Muhamud.

Amajwi yayo yakozwe n’umucuzi w’indirimbo wanayiririmbyemo (Producer) Li John naho uwabafashije mu kubasiga ibirungo (Make Up) ni uwitwa Ganza. Imibyinire yayobowe n’ababyinnyi bamaze kumenyerwa Titi Brown na Jojo Breezy, naho imyambarire bayifashijwemo na MIKA Fashion.


KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'KAMWE'
">

Alyn Sano niwe rukumbi uri kuri iy'indirimbo mu bigitsinagore

 

Li John niwe watunganije amajwi y'indirimbo anayiririmbo 

Bull dogg ari mu baraperi uherutse gushyira hanze Album iri muzikunzwe ari mu bumvikana bakanagaragara mu ndirimbo 'Kamwe'

Khalifan

Davis D

B Threy

Social Mula


Papa Cyangwe


Confy


Kenny Sol









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND