Kigali
-->

Byakwihanganira mbarwa! Umunyamideli ukomeye yatangaje ibyo umusore wamutereta yaba yujuje aho abafuha bahita bakuramo akabo karenge

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/10/2021 18:28
0

Rimwe na rimwe hari abakobwa berura bagatangaza ibyo bifuza ku bagabo kugira ngo babashe kubana akaramata. Umunyamideli akaba n'umuhanzi Moriah Mills, yatangaje ibyo yifuza ku mugabo wamutereta aho bimwe bigoye kuri bamwe.



Moriah Mills ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, akaba umukobwa w'imyaka 28 ukunda ubuzima buhenze, akunda kwiyita 10/10, kuko aba ashimangira ko yuzuye imbere n'inyuma kandi akaba mwiza, ibizatuma umugabo uzamwigarurira azaba yemeye amategeko azamushyiriraho.


Moriah Mills wo muri NewYork muri Amerika, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibyaje gusakara no mu itangazamakuru nka The Sun, yavuze ibintu byinshi aho bimwe byashoborwa na bake bitewe nuko harimo ibyasaba ubushobozi, kwihangana no gutanga uburenganzira busesuye bwo gusurana ku bo yakundanye nabo.

Bimwe mu byo Moriah Mills yatangaje umugabo yaba yujuje, yavuze byinshi, ati  “Ndashaka kunywa inzoga no kwitabwaho no kurebwa kandi umugabo agomba kumenya ko ndi umukobwa w’umusirimu winjiza amafaranga ye'.


Yungamo ati 'Umugabo kandi agomba kugira amafaranga ye kuko ntawe mfasha.”  “Agomba kumenya guteka no gukora isuku, sinshobora gukorana n’umuntu ugira akajagari cyangwa udashobora guteka ifunguro rya nimugoroba'.

'Mfite imbwa yitwa Charlie kandi niyo si yanjye. Umugabo uwo ari we wese azahora ari ku mwanya wa kabiri inyuma yayo kandi agomba kubimenya. ”, “Ndashaka ko yajya anyohereza indabo za roza icumi byibuze rimwe mu cyumweru kandi nubwo ubusanzwe niyishyurira gukoresha inzara zanjye  no kwitera ibirungo, ndifuza ko  umugabo yajya anyishyurira nibura rimwe mu kwezi'.


Akomeza agira ati 'Ndashaka kandi ko umugabo ampa amafaranga yo kumbeshaho mu kwerekana uburyo anshimira. Agomba kuntetesha no kunkunda.”, 'agomba kuba azi gutera urwenya akajya ansetsa'.  'Agomba kunyizera kandi ntaterwe ipfunwe n'amafoto yanjye akurura abagabo'.

“Umugabo wese utagerageza kumbuza gukora ibyo nkunda no kumbaza aho amafaranga yagiye' , 'Kutagira ikibazo ndi kumwe n'abandi bagabo', 'Ndashaka kandi umugabo uzi kunkorera imibonano mpuzabitsina neza nkishima, kandi akajya anayinkorera binyuze mu kanwa'.


Moriah ashaka umugabo uzi kumushimisha cyane mu mibonano mpuzabitsina








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND