Kigali
-->

Ben Kayiranga yinjije mu muziki Igena Mary wasubiyemo indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2021 11:24
0


Umuhanzi Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa, yatangiye gufasha mu muziki umuhanzi Igena Mary, aho yahise asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Mutima’.



Ku wa 4 Nzeri 2021, Igena Mary afatanyije na Pasco basubiyemo indirimbo ‘Freedom’ ya Ben Kayiranga yamuhaye igikundiro cyihariye mu muziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo yageze kuri Ben Kayiranga, ashakisha uko yamenyana na Igena asanga afite impano yo kuririmba yiyemeza kumufasha.

Kuva ubwo yatangiye kumufasha gukora indirimbo ye ya mbere imuha ikaze mu muziki. Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo y’urukundo yise ‘Mutima’.

Ni indirimbo avuga ko yakoreye abari mu rukundo, ko atari inkuru mpamo. Yabwiye INYARWANDA ko guhura na Ben Kayiranga akiyemeza kumufasha mu muziki, ari inzozi yarotoye kuko yakuze ashaka gukora umuziki.

Ashimira uyu muhanzi ubushake n’umuhate yashyizemo mu gushyigikira impano ye. Ati “Reka mbonereho mushimire amba hafi kandi urukundo akunda abahanzi ajye arugumana kuko afite umutima utangaje kandi cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko yinjiye mu muziki agamije gushyira itafari ku muziki w’abakobwa bakiri bacye mu muziki. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuba ari umuhanzi ufite Album eshatu z’indirimbo, kandi umuziki we uri ku rwego rwiza.

Ati “Ndumva naba ndi aho buri munyarwanda wese abona agashima kandi nanjye maze kugira icyo nshyira ku itafari ry’umuziki w’Abanyarwanda.”

Igena yavuze ko ashaka gukora umuziki w’indirimbo zubaka abantu, kandi agakundisha Abanyarwanda umuziki wabo. Avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose agahangana n’ibicantege biba mu muziki.

Niyigena Ikuzwe Mary Emmanuella [Igena Mary] abarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, avuka mu muryango w’abana bane akaba ari umwana wa kabiri (ubuheta).

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yasoje amashuri yisumbuye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho yize ibijyanye no guteka (Culinary art).  

Avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki yiga mu mashuri yisumbuye. Umuryango avukamo harimo abaririmbyi ndetse n’abandi benshi bakunda umuziki.

Ubuto bwe abwibukiraho ko kuva mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yakuze akunda kubyina akumva igihe kimwe azajya abyinira abahanzi. Icyo gihe ntiyumvaga ko azakora umuziki. Igena Mary yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mutima’ yamuhaye ikaze mu muziki

Igena Mary yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuba yarakoze Album eshatu z’indirimbo
Ben Kayiranga yinjiye mu muziki Igena Mary nyuma y’uko asubiyemo indirimbo ye yise ‘Freedom’ yatumye amenyekana

Pasco wakoranye indirimbo na Igena Mary yatumye atangira gufashwa mu muziki na Ben Kayiranga
IGENA MARY YASOHOYE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE YA MBERE YISE ‘MUTIMA’
 ">

KANDA HANO UREBEIGENA MARY NA PASCO BASUBIREMO INDIRIMBO ‘FREEDOM’ YA BEN KAYIRANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND