Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwataye muri yombi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Mugisha
Samuel w’imyaka 23 y’amavuko usanzwe akinira ikipe ya La Roche-sur-Yon Vendée
Cyclisme yo mu Bufaransa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 21
Ukwakira 2021, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo
bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w’imyaka 29.
Uyu
mukinnyi uri mu biruhuko mu Rwanda nyuma yo gusoza shampiyona na mugenzi we Muyoboke
Ezechiel w’imyaka 28, bakurikiranyweho gukubita umumotari mu ijoro rishyira
kuri uyu wa Kane, bikaba byarabereye mu Murenge wa Gisozi.
Umuvugizi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje ko
Mugisha Samuel na mugenzi we batawe muri yombi ndetse iperereza rikaba rikomeje.
Yagize
ati “Yego, Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu
rw’ubugenzacyaha bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa,
aho mu ijoro ryacyeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara
abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo
batabashije kumvikana’.’
“Iperereza
rirakomeje mu gihe dosiye yabo iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu
Bushinjacyaha’’.
Mugisha
Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi
mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu bitaro bya Kacyiru.
Dr
Murangira yibukije ko abantu badakwiye kwihanira kuko ari icyaha gihanwa
n’amategeko.
Yagize
ati “RIB irasaba abantu bose kugira ubworoherane birinda ikintu cyose
cyabakururira mu makimbirane abyara ibyaha nk’ibi byo gukubita no
gukomerertsanya kuko ingaruka zabyo ziremereye. Abo binaniye bitabaze inzego za
Leta’’.
Mugisha
na Muyoboke baramutse bahamwe n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku
bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu
ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi
y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Mugisha
Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, ubu akinira Team LMP -la roche sur yon yo
mu Bufaransa kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.
TANGA IGITECYEREZO