Uwayezu Francois Regis wabaye umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamaze kwambika impeta umukunzi we Isaro Sonia amusaba kuzamubera umugore, nawe aramwemerera amubwira YEGO.
Kuri
uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, hasohotse amafoto y’uwahoze ari
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis, amugaragaza yambitse
impeta Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa FERWAFA, Isaro Sonia bakoranaga
bagiye kurushinga.
Uwayezu
na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza muri Nzeri uyu mwaka, ubwo uyu wari
umunyamabanga wa FERWAFA yeguraga ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Mu
butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira
2021, Uwayezu yagize ati “Gutegereza birarangiye… Nabonye uwanjye kandi yavuze
Yego”.
Tariki
ya 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis yanditse asezera ku nshingano zo
kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, avuga ko ari impamvu ze bwite.
Uwayezu Regis wabaye umunyamabanga muri FERWAFA yambitse impeta umukunzi we Isaro Sonia bakoranaga
Isaro yemereye Uwayezu kuzamubera umugore
Isaro ahoberana n'umukunzi we Uwayezu Regis bamaze igihe bakundana
Uyu muhango wari witabiriwe n'inshuti zabo
TANGA IGITECYEREZO