RFL
Kigali

Uwayezu Regis wabaye umunyamabanga wa FERWAFA yambitse impeta umukunzi we - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2021 8:56
0


Uwayezu Francois Regis wabaye umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamaze kwambika impeta umukunzi we Isaro Sonia amusaba kuzamubera umugore, nawe aramwemerera amubwira YEGO.



Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, hasohotse amafoto y’uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Regis, amugaragaza yambitse impeta Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa FERWAFA, Isaro Sonia bakoranaga bagiye kurushinga.

Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza muri Nzeri uyu mwaka, ubwo uyu wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguraga ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Mu butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Uwayezu yagize ati “Gutegereza birarangiye… Nabonye uwanjye kandi yavuze Yego”.

Tariki ya 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis yanditse asezera ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, avuga ko ari impamvu ze bwite.

Uwayezu Regis wabaye umunyamabanga muri FERWAFA yambitse impeta umukunzi we Isaro Sonia bakoranaga

Isaro yemereye Uwayezu kuzamubera umugore

Isaro ahoberana n'umukunzi we Uwayezu Regis bamaze igihe bakundana 

Uyu muhango wari witabiriwe n'inshuti zabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND