RFL
Kigali

Bwa mbere Rayon Sports igiye kwakira abafana ku kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/10/2021 8:29
0


Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere y'umupira w'amaguru yakiriye abakinnyi ku kibuga.



Mu ngamba nshya zasohotse harimo ingingo yemereraga inpuzamashyirahamwe z'imikino itandukanye ko amakipe ashobora kwakira abafana ku bibuga, ariko bikabanza gusabirwa uburenganzira. Ni muri urwo rwego Rayon Sports iteganya kwakira abafana bayo kuri iki cyumweru.

Tariki 24 Ukwakira kuri Sitade Amahoro i Remera, hazabera icyiswe Rayon Sports Day. Ni umunsi uzaba ukomeye kuri iyi kipe aho izamurika imyenda ndetse na nimero abakinnyi bazambara yewe ikanerekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza.


Abafana bitezwe kongera kugaragara ku kibuga 

Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sport mu buryo bwo gususurutsa abafana. Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa Rayon Sports, ishobora kuba yemerewe abafana bari hagati y'ibihumbu 8 ndetse n'ibihumbi 10

Muri Volleyball ba Basketball ho bamaze iminsi bakira abafana mu mikino yabo yabaga yabereye muri Kigali Arena, aho umufana ugura itike ya macye aba agomba kwipimisha Covid-19 kandi igipimo ari ibihumbi bitanu.


Rayon Sports na Kiyovu zigiye kongera guhura 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND