RFL
Kigali

Rubavu: Twasuye Olivier Ndagijimana ukora imbunda zifashishwa muri Cinema asubiza abaketse ko ari iza nyazo-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/10/2021 13:21
0


Ndagijmana Olivier ukora ibikinisho by'imbunda byifashishwa muri Filime, yavuze ko ari we ibikora, asobanura ko kuba bisa n'imbunda za nyazo bingana n'ingano z'imbaraga akoresha ari kuzikora. Uyu mwana ukiri muto yavuze ko abakora Cinema Nyarwanda bakwiriye kumugana bagafatanya guhuza imbaraga zizatuma impano ye igaragarira isi.



Mu nkuru twabagejejeho tariki 9/10/2021 yari ifite umutwe ugira uti “Akora imbunda zitangaje: Byinshi ku ndoto za Ndagijimana Olvier wiyemeje guhindura Cinema Nyarwanda”. Olivier yasobanuye imvo n'imvano yo gutekereza gukora imbunda, avuga ko ari impano yiyumvisemo akiri muto, akabitangira akora utuntu duto duto twaje kumuviramo ibitekerezo bihamye byatumye akora imbunda zidasanzwe.

Kuri ubu twagiranye ikiganiro kirambuye, asobanura byinshi ku mwuga we, asobanura ko abantu bakora filime Nyarwanda baramutse bamushatse bagahuza imbaraga bagera kuri byinshi na cyane ko uretse no kuzikora uyu mwana agaragaza impano yo kuzisobanura.

Yagize ati "Mu by'ukuri abantu ntabwo barumva neza akamaro k'ibyo nkora ariko nzi ko itandukaniro ryanjye n'abandi rizaboneka kuko imbunda nkora ni nziza kandi zisa neza ni zo abantu babona hanze, rero nifuza ko banyegera tugafatanya kandi icyo nzi ni uko tuzabigeraho".

Olivier Ndagijimana ni uwo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu. Agiye kurangiza amashuri yisumbuye aho yiga ku kigo cyigisha ubwubatsi. Uyu musore ashobora no gukora inzu zisanzwe ariko zifashishwa n'abubatsi b'umwuga, mu gihe bagiye kubakira umuntu bitewe n'iyo bashaka. N'ubwo abikora gutyo Olivier avuga ko atari uko yabyize ahubwo ngo ni impano ye kuva na mbere y'uko ajya mu ishuri.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDAGIJIMANA OLIVIER


ANDI MAFOTO YA NDAGIJIMANA OLIVIER

AMAFOTO+VIDEO: KWIZERA Jean de Dieu /InyaRwanda.com(Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND