RFL
Kigali

Mu Rwanda hamuritswe Filime 'Ze Match' izaba irimo udushya nka 'Spiderman'

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2021 20:16
0


Filime, ni kimwe mu bintu bikunzwe na benshi ku isi, Mu Rwanda naho filime ziri kugenda zitera imbere, ubu hamaze kumurikwa Filime yitwa 'Ze Match' izaba ifite umwihariko kuko iri mu buryo bwa 'Animation'.



Iyi filime  'Ze Match' yamuritswe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 muri Orient Park Hotel i Nyarutarama, ni filime igaragaramo abakinnyi nka Daniel Gaga ukina yitwa Boss, Ugirumurera Claudine ukina yitwa Rita,Twizeyimana Bahati ukina yitwa Rurangiza na Rutungura Joseph ukina yitwa Nkuba.


Baributsa Rodrigue wagize uruhare mu kwandika no kuyobora iyi filime, avuga  ko kuba baratekereje kuri iyi filime, ari ikintu gishya bashatse kuzana muri  sinema Nyarwanda mu kwerekana ko byose bishoboka, atari ukureba filime z'inyamahanga gusa.


Rodrigue Ati “ Ku isi muri filime zakunzwe harimo izitwa Batman, Spiderman n’izindi zubatse izina, nahoraga nibaza impamvu twe ino aha tutakora nk’ibyo ahandi bakora ariko tukabikora mu rurimi rwacu n’umuco wacu, rero ni ikintu gishya kinjiye muri sinema nyarwanda". Iyi filime  biteganyijwe ko izatangira kwerekanwa mu kwezi gutaha binyuze ku mateleviziyo atandukanye ndetse no ku mbuga zabugenewe mu kwerekana filime ikagera kuri bose.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND