RFL
Kigali

Ukutumvikana kuri shampiyona y'ikiciro cya kabiri, aho hari ikipe ishobora kumara umwaka ikinnye imikino 10 gusa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/10/2021 17:39
0


XCOM niyo iri butange umwanzuro wa nyuma ku buryo shampiyona y'ikiciro cya kabiri izakinwamo.



Kuri uyu munsi, nibwo hasohotse ingengabihe y'ikiciro cya kabiri aho amakipe yashyizwe mu matsinda ane gusa, ni uburyo butari busanzwe ariyo mpamvu bitavuzweho rumwe.

Abenshi bari muri iki gikorwa cyo gutombora batangaje ko bumva byaguma uku bimeze, shampiyona igakinwa mu matsinda 4, abandi bavuga ko haba harimo kubogama bavuga ko bareka shampiyona igakinwa mu buryo busanzwe.

Uko amatsinda yari yagenze 

Itsinda rya mbere niryo ririmo amakipe menshi agera kuri 7, harimo amakipe 4 akomoka iburasirazuba. Sunrise FC niyo iyoboye itsinda iri kumwe na Miroplast FC, Rwamagana City, Impeesa FC, Esperance FC, Akagera FC, na Nyagatare FC. 


Itsinda rya ka kabiri ririmo amakipe atandatu ayobowe na As Muhanga, La Jeunesse FC, Intare FC, Gasabo United, Unity SC na The winners FC. Itsinda rya gatatu ririmo amakipe 6 ayobowe na Heroes FC, United Stars, Giticyinyoni FC Interforce FC, UR FC, na Aspor FC. Itsinda rya nyuma naryo ririmo amakipe 6 ayobowe n'Amagaju FC, Kirehe FC, Rugende FC, Vision FC, Nyanza FC, na Alpha FC.

Ubundi shampiyona  isanzwe ikinwa gute?

Ubusanzwe shampiyona y'ikiciro cya kabiri yabaga mu matsinda abiri aho nibura itsinda A ryabaga ririmo amakipe agera ku icumi n'irindi uko hanyuma amakipe agahura hagati yayo, hagakomeza amakipe ane muri buri tsinda yitwaye neza agahura muri 1/4 cyirangiza.

Kuri ubu byagenda gute?

Kuri iyi nshuro amakipe yakina muri buri tsinda hakazamuka amakipe 2 akaba amakipe 8 ubundi nayo akongera agakora indi shampiyona agahunda hagati yayo abiri ya mbere agahita azamuka mu kiciro cya mbere. Abashyigikiye uburyo busanzwe bavuga ko hari amakipe yakina imikino 10 andi agakina imikino 24.



Biteye gute? 

Ikipe yazamutse muri abiri ya mbere yaba imaze gukina imikino 10 ibanza niyo kwishyura, kuko itsinda ririmo amakipe 6 usibye itsinda A ririmo amakipe 7. Icyo gihe yahita ikomeza muri zazindi 8 nazo zakina imikino 14 yose hamwe ikaba imikino 24. Ibi bivuze ko amakipe yasezewe mu matsinda yaba ashoje umwaka akinnye imikino 10 gusa.

Abanyamuryango bashaka uburyo busanzweho bavuga ko ubundi ikiciro cya kabiri kiba kirimo abana kandi bakeneye imikino myinshi yo gukina kuburyo intego ya mbere yagerwaho mu gihe abana bakinnye imikino minshi.

Abashaka shampiyona mu buryo bushya, bitwaza impamvu ya Covid-19 ko shampiyona yakinwa gutya ikarangira vuba kubera ubushobozi bucye kandi kurundi ruhande ibi byaba ku makipe yasezewe mbere naho ayakomeje yakina igihe kinini.

Mu gihe shampiyona yakinwa mu buryo bwari busanzweho, XCOM yafata itsinda A ikarihuza na D naho itsinda B rigahura na C.

Abanyamuryango batashye basinye ko XCOM ariyo izafata umwanzuro wa nyuma kuri izi ngingo ebyiri ubundi ikabamenyesha nyuma.

Ku ruhande rwa FERWAFA, Jules Karangwa yadutangarije ko abanyamuryango bafite uburenganzira bwo guhindura icyemezo mugihe babihuriyeho. Yagize ati" uyu munsi twari twatumiye abanyamuryango n'ikiciro cya kabiri kugira ngo tuganire ku itegurwa rya shampiyona. Amahitamo bakoze yose tuzicara tuyaganireho nka XCOM ubundi tugendere ku byifuzo byabo. Kuba shampiyona yakinwa mu buryo bw'amatsinda ane birashoboka, ndetse  no gukina mu matsinda abiri nk’uko byari bisanzwe nabyo birashoboka. Ariko nanone abanyamuryango nibo bihitiramo."

Mu banyamuryango 28 bagize ikiciro cya kabiri, ukuyemo batatu batazitabira iyi mikino, abanyamuryango 6 gusa nibo bari bashyigikiye ko shampiyona y'ikiciro cya kabiri ikinwa mu buryo busanzwe bw'amatsinda abiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND