RFL
Kigali

Ni iki kiguteye kwiheba? - Kristine Faranga yinjiranye mu muziki indirimbo 'Ni iki' ihumuriza abantu bihebye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2021 15:38
0


Umukobwa witwa Kristine Faranga yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ni iki' irimo ubutumwa buhumuriza abantu bihebye. Ni indirimbo yanditse mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2021 ubwo Isi yose yari yugarijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19.



Kristine Faranga yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko "Faranga ni izina rya Sogokuru". Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko yatubwiye ko amashuri ye yisumbuye yayize muri LDK ndetse na Fawe Girls School. Kaminuza ari kuyiga muri Mount Kenya mu bijyanye na 'Public Health'. Avuka mu muryango w'abana batanu, akaba ari uwa gatatu. Se niwe yavanyeho impano yo kuririmba nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com. 

Kristine Faranga yavuze ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akunda cyane Aime Uwimana mu bahanzi ba hano mu Rwanda. Yagize ati "Mu muziki wa Gospel mu Rwanda nkunda Aime Uwimana cyane, hanze ho nkunda Torri Kelly. Indirimbo nkunda muri iyi minsi yitwa 'Hold us together' by H.E.R ft Tauren wells".  "Ni iki" ni yo ndirimbo ya mbere Kristine Faranga ashyize hanze, gusa akaba asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo. 

Ati "Indirimbo yanjye 'Ni iki' ni iya mbere, nayanditse mu kwa Kane ndi no kuyikora muri studio audio yayo, mu busanzwe ndi umwanditsi w’indirimbo, melody yaransanze hanyuma mbonye ijyanye n’ibihe turimo bya Covid-19 nifuza kuyisohora, irimo amagambo ahumuriza abantu ivuga its Ese ni iki kiguteye kwiheba?. Imana irakuzi nibyo utazi irabizi". Ku bijyanye n'aho yifuza kugeza muzika ye yagize ati "Numva nagera ku rwego rwo gusangiza ibyo mfite byose muri njyewe".


Kristine Faranga yashyize hanze indirimbo ye ya mbere


Kristine Faranga yakoze indirimbo ihumuriza abantu bihebye

REBA HANO INDIRIMBO 'NI IKI' YA KRISTINE FARANGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND