RFL
Kigali

Maitre Dodian yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Nufashwa Yafasha' yakoreye umuryango 'NYO' w'umunyamakuru Guterman-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2021 15:00
0


Biba byiza iyo umuhanzi atanze umusanzu mu bintu runaka kuko igihangano cy'umuhanzi nacyo ni inkunga ikomeye. Umuhanzi Maitre Dodian mu gutera inkunga umuryango 'Nufasha Yafashwa' yawukoreye indirimbo aho yasohoye amashusho yayo.



Maitre Dodian, umwe mu bahanzi bakora ibihangano bigaruka ku butumwa bw'imibereho ya buri munsi, yabwiye InyaRwanda.com ko kuba azi ibikorwa by'umuryango 'NYO' (Nufashwa Yafasha Organisation) ufasha abana batishoboye, yasanze ari ngombwa gutanga umusanzu we nk'umuhanzi akabakorera indirimbo y'amashusho mu kwerekana ko abantu bose badakwiriye kwitwaza ko bafashwa gusa kuko na bo bafasha na cyane ko bidasaba ibya mirenge.


Nufashwa Yafasha Organisation, ni umuryango washinzwe n'umunyamakuru Guterman, akaba yarawutangiriye aho akomoka mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko akaba afite gahunda yo kubyagurira no bindi bice by’igihugu. Ku ikubitiro yubatse amashuri y'incuke muri Ngarama akaba ari ishyri ryigamo abana batishoboye asanzwe afasha.


Maitre Dodian akomeza asaza abantu batandukanye kugira umutima ukunda, ufasha kandi utabara abababaye. Avuga ko nta mafaranga macye abaho mu gufasha, yewe n'ubwo bitaba amafaranga, byaba n'ikindi kintu ariko kivuye ku mutima ukunda.

KANDA HANO WUMVE 'NUFASHWA YAFASHA'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND