RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka y'isi impyiko y'ingurube yatewe mu muntu ikomeza gukora nk'ibisanzwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2021 13:51
0


Ni kenshi cyane humvikana ikibazo cy'impyiko mu buzima bwa benshi, aho bamwe biba ngombwa ko ikurwamo mu gihe irwaye, cyangwa hakagira undi uyikinera kugira ngo umubiri we ukomeze ukora neza, gusa muri Amerika impyiko kuzibona biragorana ibyatumye batangiye gukoresha impyiko z'ingurube.



Ubusanzwe abantu ni bo baguranaga impyiko ariko i New York kuya 19 Ukwakira ku nshuro ya mbere impyiko y’ingurube yatewe mu muntu  irakomeza irakora nk'uko bisanzwe. Ubu buryo bw'isuzuma bwakorewe mu kigo NYU Langone mu mujyi wa New York, bwarimo gukoresha ingurube nk'ikinyabuzima cyazajya gifasha abantu mu buzima bazikuramo impyiko bakazitera mu bantu.


Abashakashatsi batangarije Reuters ko umuryango w'uwahawe impyiko y'ingurube yari agiye gupfa habura gato ariko ku bw'amahirwe impyiko y'ingurube irahagoboka nyuma yaho abashakashatsi bemeje ko yakora mu mubiri w'umuntu. Muri Amerika, muri iki gihe abantu bagera ku 107.000 bategereje ko baterwa ingingo, harimo abarenga 90.000 bategereje ko bazahindurirwa  impyiko, bikaba ari ikibazo kubona impyiko z'abantu abo bahisemo kwifashisha itungo ry'ingurube.


Bwa mbere impyiko y'ingurube yakoze mu muntu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND