RFL
Kigali

Umunyarwanda wahuye na Barack Obama yahishuye ibitangaje uyu mugabo w'igikomerezwa ku Isi yakoze mu maso ye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/10/2021 14:44
1


Albert Muragijimana Umunyarwanda wahuye na Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yahishuye ibitangaje uyu mugabo w'igikomerezwa ku Isi yakoze mu maso ye akabikuramo isomo rikomeye. Albert Muragijimana ni umunyarwanda wubatse ufite umugore n'umwana umwe akaba atuye muri Canada mu ntara ya Quebec kuva mu 2016.



Albert Muragijimana amashuri ye yisumbuye yayatangiye mu mwaka wa 2001 ku kigo cya Gatovu. Nyuma y'icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye akomereza mu rwunge rw'amashuri Remera Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo.


Muragijimana yavuze uko yahuye na Obama amaso ku maso

Yize ubunyamabanga nyuma aza kubona amahirwe yo kujya muri kaminuza mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali maze yiga ibijyanye n'uburezi no kwihangira imirimo. Nyuma yo gusoza kaminuza yatangiye kwigisha, yigisha mu mashuri atandukanye yisumbuye hano mu Rwanda. 

Yakoze n'akandi kazi gatandukanye hanyuma mu 2016 aza gutoranywa mu rubyiruko rufite ibikorwa by'indashyikirwa mu Rwanda ajya muri Amerika kukora amahurwa ajyanye no kwihangira imirimo. Ni bwo yahise agira amahirwe yo kwitabira irushanwa ryateguwe na Barack Obama maze bimuhesha amahirwe yo kujya muri kaminuza ya Cambridge university iri mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusett .

Mu mezi atatu yahamaze yahavanye impamyabumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo. Nyuma yaho yagiye muri Washington Dc ari nabwo yagize amahirwe yo guhura na Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaso ku maso ari we Barack Obama.

Guhura nawe avuga ko byagize impinduka ikomeye ku buzima bwe. Yagize ati: "Kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika navuga ko ari ikintu cyagize impinduka ikomeye ku buzima bwanjye abantu bakurikirana amateka ya Amerika barabizi neza ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yari Perezida navuga utandukanye n'abandi".

Yakomeje avuga uko yamubonye ashimangira ko ari umugabo uciye bugufi, uganira maze ahishura icyo yakoze cyamutangaje mu maso ye ati"Yarinjiye muri sale hanyuma akigera muri sale yari afite agakombe arimo kunywa icyayi agashyira ku meza hanyuma amaze kugashyira ku meza hari akantu k'akameza kari imbere ye yagasitayeho karagwa. Hanyuma kaguye abantu bari bashinzwe protocol baje bihuta bashaka kugira ngo bakegure ahita abigiza ku ruhande arababwira ati ndaza kukiterurira aragaterura agasubiza mu mwanya wako".

Yakomeje avuga ko kubonana n'uyu munyacyubahiro ufite inkomoko muri Afirika ari ikintu gikomeye, yongeraho ko kuba yarabashije kuyobora Amerika bivuze ikintu gikomeye cyane. Ibi yabihuje no kumubona amaso ku maso, akabona uko uganira, uko aciye bugufi ndetse n'imiyoborere ye, ibi bikaba byaramuhaye icyizere nk'uko yabisobanuye ati: "Byampaye icyizere ko burya nta hantu umuntu adashobora kugera".


Yagaragaje ko Obama ari umugabo uca bugufi mu buryo bwinshi

Yakomeje agaragaza ukuntu iyo usubiye mu mateka ubona rwose akomoka mu miryango yoroheje ku buryo iyo arebye aho yavuye n'ukuntu yayoboye Amerika ari ikintu kimukoraho cyane cyamuhaye ikizere. 

Kuri ubu Muragijimana atuye muri Canada kuva mu 2016. Yahakoze imirimo itandukanye nko mu nzego z'abikorera, yakoreye kandi ikigo cy'imari [Bank] atifuje gutangaza, yakoreye kandi Leta ya Canada avamo atangira kwikorere. Ubu afite ikigo gifasha abanyarwanda gutegura ingendo zabo muri Canada cyitwa AlbertMura Immigration Services Corp.

Ubu buhamya bwe yabutanze ku ISIMBI TV ikorera kuri Youtube, bwatera inyota urubyiruko yo gutinyuka no kwigirira icyizere ku buryo rwakuramo isomo rikomeye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Jean de Dieu2 years ago
    Vyukuri ndunva ari bintu vyiza cyane ubwo natwe nugutangirah tugenda kwiga kuri burikintu cyose kuk atawuzi ejo hiwe uko hamera ndets dukomez tugire nibyiringiro kubuzima bwacyu





Inyarwanda BACKGROUND