RFL
Kigali

Uburanga bwa Vidisha Baliyan, Nyampinga w'isi mu bafite ubumuga bwo kutumva - AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2021 11:25
0


Kugira ubumuga ntibivuze kutagira ubushobozi nk'uko abafite ubumuga bwo kutumva nabo bashyiriweho amarushanwa y'ubwiza, 'Miss deaf world' maze Vidisha Baliyan aba umwe mu batsindiye ikamba rya Nyampinga w'isi mu babana n'ubumuga bwo kutumva.



Miss deaf world ni amarushanwa y'ubwiza aho abakobwa batandukanye b'abanyamideli  bigaragaza hakavamo uhiga abandi mu bwiza, ni amarushanwa afite izina rikomeye mu bihugu bitandukanye kuko aba ku rwego mpuzamahanga, akaba akunda kubera muri Prague, no muri Repubulika ya Czech dore ko ari naho yatangiriye.


Miss deaf world yitabirwa n'abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye, iyo urebye amateka yayo usanga aba arimo abakobwa beza cyane. Umuhindekazi Vidisha Baliyan wegukana iri kamba mu 2019, ni umukobwa ukiri muto ufatwa nk'uw'uburanga butangaje, afite imyaka 24 y'amavuko.


Ku ya 19 Nyakanga 2019, Umunyamideli Vidisha yatsindiye irushanwa rya Miss Deaf World, aba abaye Umuhinde wa mbere wambitswe ikamba rya Miss w'isi mu bafite ubumuga bwo kutumva. Uyu mukobwa yahuye n'ivangura ry'abandi banyeshuri ubwo yigaga mu mashuri kubera kugira ubumuga bwo kutumva. Vidisha akunda kandi gukina umukino wa Tennis aho bivugwa ko awuzi ku rwego rwo hejuru.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND