RFL
Kigali

Félicie, izina ry’umuntu wishimira gufasha abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2021 9:47
1


Sobanukirwa byinshi ku izina Félicie n'ibiranga abaryitwa.



Izina Félicie cyangwa se Felesiya mu Kinyarwanda, ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku muzi Felicitas rikaba risobanura ibyishimo (Happiness) cyangwa se uhiriwe (Lucky); hari n’aho risobanura uburumbuke.

Izina Félicie/Felicia ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’ururimi. Mu Cyongereza bandika Lisha cyangwa Lecia, mu Gihongiriya bandika Felícia, mu Kiromani gishaje bandika Felicius, mu Gifaransa bandika Félicie naho mu Kidage bakandika Felicie.

Bimwe mu biranga Félicie

Ni umuntu ushimishwa no kugira icyo amarira abandi mu bikorwa by’ubumuntu.

Ibyishimo bye abigaragaza mu kwita ku muryango no ku nshuti. Ni umuntu ugira amarangamutima hafi iyo yishimye cyangwa ababaye buri wese arabibona.

Iyo abaye umugore aba ari intangarugero mu kwita ku muryango, kubabarira no gutanga urukundo.

Félicie aba ari umuntu uhora aseka, uzi gukunda kandi na we wifuza gukundwa ariko umujinya we uba hafi icyakora ntibimare akanya kanini.

Aba yifuza gukorana n’abantu bashima ibyo akora kuko birushaho kumutera umwete.

Ni umuntu abandi bibonamo, asa nk’aho afite rukuruzi (magnetic personalities), aritanga kandi agira umwete ku kazi, ntajya abona ko ibintu byacitse aba yumva bizarangira neza n’iyo yaba ari mu bibazo.

Félicie ashobora gutegekwa n’abandi uko biboneye bitewe n’ukuntu agira impuhwe ndetse no kumva atahakanira umuntu ugize icyo amusaba gukora.

Akunda vuba ariko ugasanga akomereka cyane mu rukundo rwe. Ni umuntu ubasha guhindura ibintu uko uburemere bwabyo bwaba bumeze kose.

Félicie ni wa muntu wirengera ingaruka iyo hagize ikimubaho yaba yakigizemo uruhare cyangwa kimugwiririye.

Ahangayikishwa n’ibibazo by’abandi n’iyo ntacyo yabasha kubikoraho.

atanga ibirenze ibyo yinjiza , bikaba byamugusha mu bihombo.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imfura Félicien2 years ago
    Uwakoze ubu bushakashatsi ndamushimiye kuko hari byinshi nibonyemo cyane ko kenshi nagiye mbigiriramo igihombo Kandi gikabije ariko simbyiteho nkabisubira kubera kwizera abantu





Inyarwanda BACKGROUND