Kigali
-->

Umusobanuzi wa Filme Bingo Kibiringanya yafunguye 'Label' ahita asinyisha umukobwa nawe w'umusobanuzi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/10/2021 20:16
0

Mu ruhando rw'imyidagaduro mu gisata cy'abasobanura Filme haracyagaragaramo abantu bacye kandi ugasanga igitsinagore basa n'abatabitinyuka, gusa ubu hari umukobwa witwa 'Unique Buringanire' winjiye byeruye mu gasobanuye aho yasinye muri Label yitwa 'Bingo Entertainment' yashinzwe na Bingo Kibiringanya.



Bingo Kibiringanya ni umwe mu basobanuzi binjiye mu kibuga kwerekana imbaraga n'ubushake mu gusobanura filme dore ko hari nyinshi yamaze gusohora zakunzwe n'abatari bake zirimo igihinde cyakunzwe cyane 'Kumkum Bhagya', Inyamerika, Inyakoreya n'inyapani n'izindi.


Aganira na InyaRwanda, Bingo, yasobanuye ko iki ari cyo gihe cyo gukora no guhereza abanyarwanda ibyishimo mu gasobanuye mu kibuga yinjiye asangamo Rucky Kirabiranya na Junior Giti, aho avuga ko azabahiga. Mu gufungura 'Bingo Entertainment', Bingo yashimangiye ko ari mu buryo bwo gutangira kwagura ibikorwa bye mu kubigeza kure.


Ku ruhande rwo gusinyisha umukobwa, yavuze ko 'Unique Buringanire' asanzwe nawe asobanura Filme ariko akaba yari yarabigenzemo gacye bitewe n'impamvu, bityo bakaba bagiye gukorana kugira ngo ibikorwa byabo bigire ingufu. Ibikorwa by'aba bombi bizajya bica ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram yitwa 'Bingokibiringanya', yewe n'abakunda agasobanuye bazajya babasha kubahamagara kuri 0787743137 cyangwa 0782631813 babashe kwishimana mu gasobanuye.


Bingo Entertainment 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND