RFL
Kigali

Ghana:Umuhanzi Shatta Wale yatawe muri yombi azira gukwirakwiza ibihuha

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2021 11:59
0


Umuhanzi Shatta Wale ugezweho mu gihugu cya Ghana, yatawe muri yombi na polisi y'iki gihugu azira gukwirakwiza amakuru y’ibihuha yateje impagarara mu bantu, ubwo yatangazaga ko yarashwe n'abagizi ba nabi nyamara abeshya. Ibi bikaba byatumye afungwa.



Charles Nii Armah Mensah umaze kwamamara ku izina rya Shatta Wale, umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Ghana, yatawe muri yombi nyuma y’aho yatangarije amakuru y'ibihuha avuga ko yatewe n'abagizi ba nabi bagasiga bamurashe nyamara bitarabaye, ibi byatumye polisi y'iki gihugu imufunga imuziza guteza impagarara mu bantu kubera amakuru y’amahimbano yatanze.


Kuwa mbere w'iki cyumweru, nibwo Shatta Wale akoresheje imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yarashwe n'abagizi ba nabi ndetse ko yabibwiye polisi ikaba ntacyo iri kumufasha mu gukurikirana abamurashe. Nyuma y'amasaha macye atangaje ibi, Shatta Wale yaje kuvuga ko yabivuze akina bitari ukuri, anasaba imbabazi abafana be ko yabateye guhangayika. Nyamara ibi ntacyo byamaze kuko polisi yahise imuta muri yombi mu ijoro ryakeye.


Nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru Daily Africa, polisi y'igihugu cya Ghana yatangaje ko umuhanzi Shatta Wale yigejeje mu mabako yabo nyuma y’uko batangaje ko ari mubari gushakishwa n'inzego z'umutekano, kubera amakuru y'ibihuha yatangaje. Polisi ikaba kandi yanatangaje ko uyu muhanzi agiye kubera urugero abandi bantu batangaza amakuru y'ibinyoma.


Nyuma y’aho Shatta Wale agereye mu mabako ya polisi, polisi yahise inata muri yombi abandi bambari be bamufashije gukwirakwiza aya makuru, barimo umujyanama wa Shatta Wale witwa Kojo Owusu Koranteng hamwe na mugenzi we witwa Eric Venetor nawe watangaje ko yari ari kumwe na Shatta Wale ubwo yaraswaga. Kugeza ubu, Shatta Wale arafunzwe hategerejwe kumenyekana ikizakurikiraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND