RFL
Kigali

Umumotari watoye amadolari 50,000 amerewe nabi bamutuka ko 'azapfa adakize' nyuma yo kuyatora akayasubiza

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/10/2021 11:35
0


Amafaranga , ni kimwe mu bintu abantu birirwa biruka inyuma akanga kugwira, n’ugerageje kuyashyikira akaba umutunzi w'ibya mirenge akomeza gushakisha hirya no hino. Guta amafaranga birababaza bikaryoha kuwayatoraguye, bikaba byiza uyasubije uwayataye nk'uko umusore w'umumotari Emmanuel Tuloe, yasuje ibihumbi 50y'amadorali, ni asaga Miliyoni 50Frw



Emmanuel Tuloe, ni umusore w'imyaka 18 y'amavuko, akora akazi k'ikimotari mu cyaro cya Liberia. Ku munsi w'ejo, inkuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Citinewsroom, na BBC, ivuga uburyo Emmanuel Tuloe yatoye ibihumbi $50,000 by’amadolari, ni ukuvuga asaga Miliyoni 50 z'amanyarwanda, yari amafaranga yatawe n'umugore w'umucuruzi, uyu mugore yaje kumenya ko yataye amafaranga angana gutyo atanga amatangazo hose no kuri Radio.


Emmanuel yaje gutangaza ko ariwe watoye ayo mafaranga, ayasubiza nyirayo, gusa byamuviriyemo umugisha , kuko byatumye iyi nkuru igera kuri Perezida w'Igihugu cya Liberia, George Weah, aho yahise amugenera igihembo kingana 10000$, ni asaga Miliyoni 10 z'amanyarwanda, hakiyongera kandi ububonamaso Emmanuel yari yahawe n'umugore wari wataye ayo mafaranga bungana 1500$, asaga miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda.

Gusa n'ubwo uyu musore yakoze igikorwa cy'abagabo, aganira na BBC, yavuze ko abantu bamumereye nabi bamutuka, bamubwira ko ubuzima bwe bwose azabubaho mu bukene kuko Imana yamuhaye amafaranga  ayapfusha ubusa. Yagize ati: “Bamwe bambwira ko ntazigera ntunga  ngo ntunganirwe  mu buzima bwanjye, bavuga ko kubera nasubije amafaranga angana gutyo nzapfa ndi umukene”.

Gusa ku rundi ruhande, hari bamwe bamushima kuba yasubije ibitari ibye, ko Imana izamukubira inshuro nyinshi kuko yirinze kubabaza no guhemukira undi muntu. Twavuga ko gutora amafaranga nta cyaha kirimo ariko bikaba byiza kuba wayasubiza nyirayo agakomeza imishinga ye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND