RFL
Kigali

Umuhungu wa Michael Jackson yihanije Drake kutigereranya na Se

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2021 11:06
0


Nyuma y’aho umuraperi Drake atangarije ko abona amaze kugera ku rwego nk’urwa nyakwigendera Michael Jackson, icyamamare mu njyana ya Pop, kuri ubu umuhungu we yamaze gusubiza Drake ndetse anamusaba kutazongera kwigereranya na Se kuko ntaho bahuriye.



Aubrey Graham wamamaye ku izina rya Drake, umwe mu baraperi bahagaze neza ku rwego mpuzamahanga, aherutse gutangaza ibintu bitishimiwe na benshi by’umwihariko umuhungu wa nyakwigendera Michael Jackson. Mu cyumweru gishize, Drake ubwo yaganiraga n'abafana be abinyujije kuri Instagram Live avuga ku byishimo yatewe n’uko abafana be bakiriye neza album aherutse gusohora yise Certfied Love Boy, maze anavuga ko amaze kugera ku rwego nk’urwa Michael Jackson.


Nyuma y’aho Drake atangarije ibi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwiye ko yarengereye kuba yigereranije na Michael Jackson ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Pop. Mu kiganiro umuhungu wa Michael Jackson, witwa Michael Joseph Jackson Jr  gusa uzwi ku izina rya Prince Jackson, yagiranye n'ikinyamakuru PageSix yatangaje ko atishimiye ibyatangajwe na Drake.


Imfura ya Michael Jackson, Prince Jackson

Prince Jackson, aganira na PageSix, yagize ati''Ntabwo nishimiye ko Drake yigereranije na Papa, nibyo Drake ni umuhanzi umaze gutera imbere ku rwego ruhambaye, gusa sinemera ko ari ku rwego rwa Papa. Buri wese afite uko abibona, gusa njyewe mbona ntaho bahuriye ndetse Drake aracyafite imyaka myinshi yo gukora cyane kugira ngo agere ku rwego rwa Michael Jackson.


Abajijwe ubutumwa yagenera Drake, Prince Jackson yasubije ati''Namusaba ko atazongera na rimwe kwigereranya na Michael Jackson kuko ntaho bahuriye, Drake ni umuraperi kandi Papa ntabwo yari umuraperi sinzi impamvu yatumye amwigereranyaho kandi sinjye gusa utarashimishijwe n’ibyo Drake yavuze''. Uretse kumwihaniza kandi, Prince Jackson yatangaje ko yemera Drake nk'umuraperi mwiza, gusa yemeza ko nta huriro afitanye na Se nk’uko ikinyamakuru PageSix cyabitangaje.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND